Israel Mbonyi atangiranye umwaka wa 2020 imbaraga nyinshi dore ko abimburiye abandi bahanzi ba Gospel gutegura igitaramo kandi gikomeye mu matariki abanza y’umwaka aho kubu ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azakorera mu karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Tariki 02/02/2020 ni bwo Israel Mbonyi azakora iki gitaramo. Ni igitaramo yise ‘Israel Mbonyi live in concert Huye’ yateguye ku giti cye abinyujije muri ’12 stones’ abereye umuyobozi. Kizabera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Huye UR-Campus Auditorium) kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro. Ni ubwa mbere azaba ahakoreye igitaramo.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura. Abanyeshuri bagura
amatike mbere y’uko igitaramo kiba, barayahabwa ku mafaranga ibihumbi bibiri y'amanyarwanda (2000Frw)
naho abazayagurira ku muryango wa Auditorium ku munsi w’igitaramo, itike imwe
izaba igura 3,000 Frw. Abandi batari abanyeshuri, yaba mbere y’igitaramo no ku
munsi nyirizina w’iki gitaramo, itike bazayigura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).
Israel Mbonyi yabwiye INYARWANDA ko agiye gutaramira i Huye ku nshuro ya mbere nyuma yo kumva ubusabe bwinshi bw’abakunzi be. Yavuze ko agiye i Huye mu ntego
yo kwegera abakunzi be aho bari hose bagataramana. Yagize ati “Ni Nyuma yo kumva ubusabe bwinshi bw’abakunzi
bacu benshi cyane baba i Huye. Intego ni uko twegera abakunzi bacu tugataramana
aho bari hose, ubu rero Huye ni yo itahiwe.”
Yasabye abantu batuye mu karere ka Huye kuzitabira
bagafatanya guhimbaza Imana. Ati “Ni uko
bazaza tugafatanya guhimbaza Imana kuko azaba ari umwanya mwiza wo kuramya no
guhimbaza Imana.” Yavuze ko yari amaranye igihe kinini gahunda yo kujya
gutaramira i Huye. Yunzemo ko n’ahandi atarajya ahazirikana, ati “Gahunda yo kujya i Huye twari tuyimaranye
igihe ndetse n’ahandi turahatekereza. Uko tuzagenda tubona ubushobozi n’ahandi
tuzahajya.”
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’ibihangano bye byomora-byomoye imitima ya benshi. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yamuritse album ya mbere mu gitaramo cy'amateka yakoreye mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel. Ni igitaramo cyaciye agahigo icyo gihe cyo kuba icya mbere cy'umuhanzi nyarwanda wa Gospel cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
Nyuma yacyo yakoye ibindi bitaramo
binyuranye mu Rwanda no hanze yarwo ku migabane itandukanye ari nako akora izindi ndirimbo nshya zaryoheye
benshi zirimo; Hari Ubuzima, Intashyo, Sinzibagirwa n’izindi. Tariki ya 31 Werurwe 2019 Israel Mbonyi yahawe igihembo cya Salax Award nk'umuhanzi wa Gospel wakoze cyane kurusha abandi mu myaka itatu ishize (2016-2019).
Israel Mbonyi yiyemeje kujya yegera abakunzi be bagataramana
Israel Mbonyi ugiye gutaramira i Huye abitse iwabo mu rugo igikombe yahawe nk'umuhanzi wa Gospel wakoze kurusha abandi mu myaka ishize
Igitaramo Israel Mbonyi agiye gukorera i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO