RFL
Kigali

Perezida wa Liberia George Weah yagiriye inama abakinnyi b’abanyafurika izatuma batwara Ballon d’Or

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/01/2020 14:41
0


Umukuru w’igihugu cya Liberia, akaba n’umunyafurika rukumbi wegukanye Ballon d’Or mu mateka, yagiriye inama ikomeye abakinnyi bakomoka ku mugabane wa Afurika ishobora gutuma mu myaka micye iri imbere, Afrika ishobora kuzabona umunyafurika wa kabiri azamura iki gihembo gikomeye ku isi.



Perezida Weah avuga ko abakinnyi b’abanyafurika bakomeje gutera imbere bagaragariza amahanga ko bashoboye, haba mu mashampiyona atandukanye by'umwihariko ayo ku mugabane w’iburayi bakinamo, akaba afite icyizere ko mu minsi iri imbere hari uzakuraho agahigo afite ko kuba ari we munyafurika wenyine ubitse Ballon d’Or.

George Weah aracyafite agahigo ko kuba ari we munyafurika wenyine wegukanye ibihembo by’umukinnyi mwiza ku mugabane wa Afurika, iburayi ndetse no ku isi.

George Weah avuga ko abakinnyi bakomoka muri Afurika badakwiye gucika intege kubera ko inshuro nyinshi bagarukiye ku mwamba ntibahabwe iki gihembo, kandi mu by'ukuri hari n'aho bari bagikwiye, ariko avuga ko igihe cyegereje, bityo rero yababwiye ko bakomeza gukora cyane bakagaragariza isi ko igihe kigeze igihembo kigasubira ku mugabane wa Afurika.

Uyu munyacyubahiro yaboneyeho n’umwanya wo gushimira cyane Sadio Mane uherutse gutorwa nk’umukinnyi w’umunyafurika wigaragaje kurusha abandi mu mwaka wa 2019, anahabwa igihembo. Akaba kandi yashimiye Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri wasoje ku mwanya wa kabiri ndetse na Riyad Mahrez wasoje ku mwanya wa Gatatu, mu bakinnyi bigaragaje mu 2019.

Mu birori byo gutanga ibihembo by’abakinnyi b’abanyafurika bitwaye neza 2019, byabereye i Hurghada mu gihugu cya Misiri, uyu munyacyubahiro yari yatumiwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), ariko ntiyabashije kwitabira kuko yari ahagarariwe n’umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Liberia witwa Pepci Quiwu Yeke.

Weah yashimiye byimazeyo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), kuba yaramutumiye muri ibi birori, anashimira Yeke kuba yarahamuhagarariye neza.

Dr. Weah yijeje CAF ubufatanye n’imikoranire myiza mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika, hatezwa imbere impano z’abakiri bato kugira ngo bazakomeze guserukira umugabane wa Afurika banawuheshe ishema ku ruhando mpuzamahanga.

George Weah wakiniye amakipe akomeye ku mugabane w’iburayi akayafasha gutwara ibikombe bitandukanye arimo, Monaco, PSG, Chelsea, AC Milan, Marseille na Manchester City, kuri ubu wagiriwe icyizere n’abaturage bo muri Liberia ngo ababere Perezida, ni we munyafurika wenyine wegukanye Ballon d’Or mu mateka, hari mu mwaka wa 1995, ubwo yari avuye muri PSG yagiriye ibihe byiza yerekeje muri AC Millan yo mu Butaliyani.

Nyuma ya George Weah, Samuel Eto’o, Yaya Toure, Didier Drogba, Mohamed Sala ndetse na Sadio Mane bagerageje gukora ibishoboka byose ariko nta mukinnyi muri bo uratwara Ballon d’Or.


Perezida Weah yashishikarije abakinnyi b'abanyafurika gukomeza gukora cyane, abizeza ko bidatinze Ballon d'Or izataha muri Afurika


Geoge Weah wakiniye amakipe atandukanye i Burayi ubu ni Perezida wa Liberia


George Weah niwe munyafurika wenyine watwaye Ballon d'Or


Weah yakiniye AC Milan





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND