RFL
Kigali

Tumaini Byinshi yavuze ku ndirimbo 'Ibanga ry'akarago' yakoranye na Bosco Nshuti n'imihigo afite mu 2020

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/01/2020 14:24
2


Tumaini Byinshi umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Amerika, uyu mwaka wa 2020 yihaye intego yo gukora cyane mu buhanzi bwe kurusha imyaka ishize. Mu kiganiro twagiranye nawe, yatuganirije ku ndirimbo yakoranye na Bosco Nshuti umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi.



Tumaini Byinshi uzwi mu ndirimbo 'Ndabihamya', 'Nzakwamamaza' n'izindi yadutangarije ko indirimbo ye nshya 'Abafite ikimenyetso' yayanditse ari mu bihe by'amasengesho. Iyi ndirimbo ye ikunzwe n'abatari bacye ndetse hari n'abaketse ko yaba ari iya Israel Mbonyi. Yagize ati "Iyi ndirimbo 'Abafite ikimenyetso' irimo ubumwa bw'ihumumure Imana yampaye ndi mu bihe byo gusenga ngo mbushyikirize itorero rya Kristo rihumurike."


Tumaini Byinshi yiyemeje gukora cyane muri uyu mwaka wa 2020

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tumaini Byinshi yanavuze ku ndirimbo 'Ibanga ry'akarago' yakoranye na Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze'. Yavuze ko nayo yayihawe n'Imana asoje amasengesho y'iminsi itatu. Yagize ati "Iyi yitwa 'Ibanga ry'akarago' nakoranye na Bosco Nshuti nayo nayihawe n'Imana nsoje iminsi 3 y'amasengesho Imana imbwira ijambo rikomeye ngo mbwire abantu ngo nibasenye za bayari ni bwo bazemerwa."


Ku bijyanye n'imihigo afite muri uyu mwaka wa 2020, uyu muhanzi yatubwiye ko ari gutegura album izaba igizwe n'indirimbo 8. Enye muri zo yamaze kuzikora, hasigaye izindi enye. Yagize ati "Ndi gutegura Album izaba igizwe n'indirimo 8 nkaba maze gukoramo 4 harimo 'Amateka y'ibyahise', 'Ibanga ry'akarago', 'Ntajyasobwa', n''Abafite ikimenyetso'. Izindi 4 zikaba ziri gutunyanywa muri studio nkaba ndibuzishyire hanze bidatize."

Tumaini Byinshi ni umugabo w’imyaka 28 y’amavuko akaba ari umunyarwanda wavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa muri iyi minsi akaba ari kuba ku mugabane wa Amerika ari naho ari gukorera umuziki. Mu 2015 ni bwo yerekeje muri Amerika. Kuririmba yabitangiriye muri korali akiri umwana, arabikurana kuko yumvaga bimuguye neza. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi mu muziki wa Gospel batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki bakora.


Tumaini Byinshi yahize umuhigo wo kwamamaza Yesu mu mahanga yose

UMVA HANO 'ABAFITE IKIMENYETSO' YA TUMAINI BYINSHI


UMVA HANO 'IBANGA RY'AKARAGO' YA BYINSHI TUMAINI FT BOSCO NSHUTI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizeyimana theoneste 4 years ago
    iyo ndirimbo irihe koko
  • UWAMAHORO IRENE3 years ago
    Yesu Nashimwe Ndifuza Ko Uwo Muhanzi Yagaruka Mu Rwanda Nkamubonaho





Inyarwanda BACKGROUND