Tumaini Byinshi umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Amerika, uyu mwaka wa 2020 yihaye intego yo gukora cyane mu buhanzi bwe kurusha imyaka ishize. Mu kiganiro twagiranye nawe, yatuganirije ku ndirimbo yakoranye na Bosco Nshuti umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi.
Tumaini Byinshi uzwi mu ndirimbo 'Ndabihamya', 'Nzakwamamaza' n'izindi yadutangarije ko indirimbo ye nshya 'Abafite ikimenyetso' yayanditse ari mu bihe by'amasengesho. Iyi ndirimbo ye ikunzwe n'abatari bacye ndetse hari n'abaketse ko yaba ari iya Israel Mbonyi. Yagize ati "Iyi ndirimbo 'Abafite ikimenyetso' irimo ubumwa bw'ihumumure Imana yampaye ndi mu bihe byo gusenga ngo mbushyikirize itorero rya Kristo rihumurike."
Tumaini Byinshi yiyemeje gukora cyane muri uyu mwaka wa 2020
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tumaini Byinshi yanavuze ku ndirimbo 'Ibanga ry'akarago' yakoranye na Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze'. Yavuze ko nayo yayihawe n'Imana asoje amasengesho y'iminsi itatu. Yagize ati "Iyi yitwa 'Ibanga ry'akarago' nakoranye na Bosco Nshuti nayo nayihawe n'Imana nsoje iminsi 3 y'amasengesho Imana imbwira ijambo rikomeye ngo mbwire abantu ngo nibasenye za bayari ni bwo bazemerwa."
Ku bijyanye n'imihigo afite muri uyu mwaka wa 2020, uyu muhanzi yatubwiye ko ari gutegura album izaba igizwe n'indirimbo 8. Enye muri zo yamaze kuzikora, hasigaye izindi enye. Yagize ati "Ndi gutegura Album izaba igizwe n'indirimo 8 nkaba maze gukoramo 4 harimo 'Amateka y'ibyahise', 'Ibanga ry'akarago', 'Ntajyasobwa', n''Abafite ikimenyetso'. Izindi 4 zikaba ziri gutunyanywa muri studio nkaba ndibuzishyire hanze bidatize."
Tumaini Byinshi ni umugabo w’imyaka 28 y’amavuko akaba ari umunyarwanda wavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa muri iyi minsi akaba ari kuba ku mugabane wa Amerika ari naho ari gukorera umuziki. Mu 2015 ni bwo yerekeje muri Amerika. Kuririmba yabitangiriye muri korali akiri umwana, arabikurana kuko yumvaga bimuguye neza. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi mu muziki wa Gospel batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki bakora.
Tumaini Byinshi yahize umuhigo wo kwamamaza Yesu mu mahanga yose
UMVA HANO 'ABAFITE IKIMENYETSO' YA TUMAINI BYINSHI
UMVA HANO 'IBANGA RY'AKARAGO' YA BYINSHI TUMAINI FT BOSCO NSHUTI
TANGA IGITECYEREZO