RFL
Kigali

Ikiganiro na Niragire waretse akazi keza muri Ghana agasanga umugabo, urugendo rw'imyaka 10 muri Cinema n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/01/2020 10:15
0


Umukinnyi wa filime Niragire Marie France, yatangaje ko imyaka icumi amaze muri Cinema yaguye intekerezo ze aho gukina filime atangira no kuziyobora atumbiriye ko mu myaka iri imbere azagira inzu itunganya filime z’uruhererekane eshanu nibura buri mwaka.



Niragire yagize izina rikomeye muri Cinema abicyesha filime “Inzozi” yakinnyemo yitwa “Sonia”. Iyi filime yayobowe na Denis Nsanzamahoro [Rwasa] witabye Imana mu mpera z’umwaka wa 2019 washenguye imitima ya benshi.

Yabyirutse yibona nk’umukinnyi mwiza wa filime abishobozwa no kubikunda. Urugendo rwe rwanashyizweho itafari n’umugabo we Murwanashyaka Nelson Nehema wamwise 'Queen of Hillwood'

Marie France (Sonia) yakinnye muri filime zitandukanye zakomeje izina rye. Yakoze amahugurwa atandukanye yamugize intyoza mu gukina filime yiyungura ubumenyi bwatumye agira inyota yo gushora imari muri Cinema.

Yatangiye gukina filime akiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza. Filime ya mbere yakinnyemo yishyuwe umushinga wayo urangiye; icyo gihe bashakaga umukobwa w’inzobe uzigutwara imodoka ‘uwo yari njyewe’.

Yabwiye INYARWANDA, ko filime “Inzozi” yatumye amenyekana yamuhuje n’abandi bakinnyi bari bamaze gukina muri filime “Ay’urukundo” ndetse abona n’amahugurwa ajyanye no gukina filime ‘bituma nzamura impano yanjye’.

Hari igihe cyageze ahagarika ibijyanye no gukina filime ashyira imbere kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no kuziyobora ari nabyo ashyize imbere muri iyi minsi.

Yagize ati “Hari igihe cyageze numva nabivamo. Nsa nkuvuyemo mu bijyanye no gukina filime ariko ngaruka mu bundi buryo bwo kuyikora. Hari ukuntu ujya gukina ukabona hari ikintu kindi wakora ukumva urashaka nko kwiyobora.”

Akomeza ati “Icyo gihe niba utumvikanye na wawundi ibyo arimo gukora akavuga ati ‘njyewe nka director’ ndashaka ibi urabikora kuko n’icyo aba ashinzwe. Icyo gihe cyarageze numvaga gukina filime bitakiri ibyanjye cyane.”

Amezi atandatu yayamaze yiyungura ubumenyi byatumye mu gihe cy’imyaka icumi amaze muri Cinema, buri mwaka wose kuri we warabaye ingenzi. Umugabo we babana kuri ubu bamenyanye asanzwe ari umukinnyi wa filime.

Yibuka ko umunsi wa mbere bahura bahuriye mu nyubako ya UTC ari ku wa Gatandatu saa cyenda z’amanywa bahana nimero. Bombi bari basanzwe bavugana binyuze ku rubuga rwa ‘Hi5’ rwakorewe mu ngata n’urubuga rwa Facebook.

Niragire Marie France yagize izina rikomeye muri Cinema binyuze muri Filime 'Inzozi' yakinnyemo yitwa Sonia

Umugabo we yamubwiye ako yamukunze hashize amezi abiri bamenyanye. Marie France yari asanzwe afite akazi muri Ghana na Gabon ahagarariye kompanyi imwe itunganya ibikomoka kuri Petroli muri Afurika.

Igihe cyo gukora ubukwe bari bariyemeje kigeze yasezeye kuri aka kazi kubera ko ‘ntabwo nifuzaga ko nashinga urugo ku buryo habamo intera hagati yanjye n’umugabo ngo abe ukwe nanjye mbe ukwanjye kubera akazi.’

Biyemeje kurushinga hashize imyaka irindwi bari mu munyenga w’urukundo. Yavuze ko akurikije abandi bamurambagizaga, umugabo we yari afite umwihariko n’intego idatezuka.

Ati “Ngira ngo ni intego umuntu aba afite wenda yari afite intego yo ku nkunda akumva ko namubera umugore mwiza. Nanjye murebye wenda mu bandi bandambagizaga mbona ari umugabo ufite intego. Buri mugore wese yifuza kubona umugabo umukunze,”

Amaze kubyara umwana wa kabiri nibwo yanzuye gukina no gukora filime nk’umwuga. Yakoze filime ‘Inzozi za Mata’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahatanye mu Iserukiramuco ryo mu Bufaransa.

Anafite umushinga wa filime ‘Littles Angles’ izanyuzwa kuri Televiziyo zikomeye ndetse yanatangiye gushaka abakinnyi bazakina muri filime yise ‘Kwanda’.

Marie France avuga ko afite inzozi zo gushinga inzu itunganya filime z'uruhererekane nibura eshanu mu mwaka

KANDA HANO: IKIGANIRO NA NIRAGIRE WARETSE AKAZI KEZA MURI GHANA AGASANGA UMUGABO, IMYAKA 10 MURI CINEMA N'IBINDI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND