Umunyamideli w’umunyarwandakazi Isheja Morella yitabiriye injonjora ry’abamamariza uruganda rw’imyenda rwamamaye ku Isi hose rwa Gucci.
Ku wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2020 ni bwo yahagurutse i Kigali yerekeza mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, aho yitabiriye ibitaramo bitandukanye byo kumurika imideli.
Harimo Milan Fashion izaba guhera ku wa 18 kugeza 24
Gashyantare 2020 na Paris Fashion Week izaba guhera ku wa 24 kugeza ku wa 4 Werurwe 2020.
Kuri uyu wa Gatanu Tariki 10 Mutarama 2020, Isheja
Morella w’imyaka 16 abinyujije kuri konti ye Instagram, yatangaje ko yitabiriye
ijonjora [casting] ryo gushaka abanyamideli bazamamariza uruganda rwa Gucci rwo
mu Butaliyani rwamamaye ku Isi hose.
Uruganda rwa Gucci ni rumwe mu nganda zikora imyambaro
ikunzwe ku Isi hose kandi yambarwa n’abazi kurimba barimo n’ibyamamare. Rwashinzwe
na Guccio Gucci mu 1921 rukaba rufite agaciro ka miliyari $ 18.
Mu mwaka wa 2019 rwacuruje ibintu bifite
agaciro ka miliyari $9 birimo ibikapu, imyenda, inkweto, imikandara n’ibindi.
Muri Mata ni bwo Isheja Morella yasinye amasezerano yo
gukorana n’ibigo bihagarariye abanyamideli bitandukanye byo ku mugabane w’u
Burayi birimo Women Milan cyo mu Butaliyani, Milk London cyo mu Bwongereza na
New Icon cy’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bitewe n’uko Isheja ataruzuza imyaka 18, nta
masezerano y’igihe runaka basinyanye. Ngo ashobora guseswa igihe icyo ari cyo
cyose habaye ubwumvikane buke. Namara kuzuza imyaka y’ubukure ni bwo azatangira
gusinya amasezerano azajya arangira mu gihe runaka.
Isheja wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali, asanzwe abarizwa mu kigo gihagarariye abanyamideli bo mu Rwanda cya We Best Models.
Isheja Morella yatangiye kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga
TANGA IGITECYEREZO