Amabwiriza mashya agenga abakinnyi mu marushanwa y'imikino Olempike izabera Tokyo mu Buyapani mumpeshyi iri imbere abasaba kutazakora ikimenyetso na kimwe kigaragaza kwigaragambya ku bibuga, aho baherwa imidari cyangwa aho bacumbikirwa ndetse n’ahandi bazaba bakoraniye.
Kwerekana
bimwe mu bimenyetso bitandukanye by'umubiri bigaragaza kwigaragambya mu bya politiki nko kuzamura
igipfunsi, gupfukama, biri mu bibujijwe gukorwa
mu mabwiriza mashya y'aya marushanwa.
Gusa
ariko abakinnyi bahawe ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo byabo mu binyamakuru
cyangwa imbuga nkoranyambaga. Bashobora no kubikora mu gihe cy'ibiganiro
n'abanyamakuru cyangwa ahantu hitwa "mixed zone" nk'uko komite
mpuzamahanga y'imikino olempike ibivuga.
Iyi
komite ivuga ko bikwiye ko "ahabera iyi mikino, ahatangirwa imidari n'aho
abakinnyi bacumbika haba ahantu hatarangwa ibikorwa n'ibimenyetso bya politiki,
amadini cyangwa amoko".
Aya
mabwiriza arabuza ibikorwa byo kwigaragambya bisa n'igikorwa cyakozwe
n'abakinnyi basiganwaga ku maguru, aribo Tommie Smith na John Carlos mu mikino nk'iyi
mu mwaka wa 1968.
Ibindi
bibujijwe ubu kandi harimo ibimenyetso cyangwa udutambaro twambarwa bya
politiki mu birori bitangiza n'ibisoza imikino olempike. Ibi kandi birareba
n'abatoza, abayobozi b'amakipe n'abafasha mu myitozo bose.
Kurenga
kuri aya mabwiriza bizakurikiranwa na komite olempike, nta gihano cyatangajwe
ku bazarenga kuri aya mategeko, gusa biteganyijwe ko imikino Olempike
izatangira ibihano byaramaze gutangazwaku bazarenga kuri aya mabwiriza.
Ibirori
byo gutangiza imikino olempike bizaba tariki 24 z'ukwezi kwa karindwi 2020,
bibere mu mujyi wa Tokyo, mu gihugu cy’ubuyapani .
TANGA IGITECYEREZO