RFL
Kigali

Eddy Mihigo yasohoye indirimbo 'Paradizo nto' agereranyamo ubuzima bw'urukundo nk'ijuru rito

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/01/2020 14:48
0


Umuhanzi Eddy Mihigo w'imyaka 29 y'amavuko yagereranyije ubuzima bw'urukundo nk'ijuru rito abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise 'Paradizo nto' yatunganyijwe na Producer Piano the Grooveman.



Eddy Mihigo ni umuhanzi w'umunyarwanda ufite 'Bachelor's degree' mu by'ubukungu, akaba amaze gukora indirimbo 4. Iyi ndirimbo nshya uyu musore yise 'Paradizo nto', ije ikurikira izindi 3 ziri kuri YouTube, arizo; 'Ndemeye' yatunganyijwe na producer Chris Cheetah, 'Uwanjye' na 'Nyemerera' yatunganyijwe na producer Laser Beat.


Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Eddy Mihigo yavuze icyamuteye kwandika iyi ndirimbo ye nshya akayita 'Paradizo nto'. Yagize ati "Indirimbo nayise paradizo nto, kuko nagereranyaga ubuzima bw'urukundo nk'ijuru cyangwa se paradizo. Hari aho bigera ubuzima bw'urukundo bukaryoha ku buryo umuntu yumva yabugereranya n'ijuru rito cyangwa paradizo ntoya."

UMVA HANO 'PARADIZO NTO' INDIRIMBO NSHYA YA EDDY MIHIGO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND