RFL
Kigali

Dj Pius yahishuye uko B2C bamusabye gukorana indirimbo “Sugar” -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/01/2020 12:57
0


Umuhanzi Rukabuza Rickie [Dj Pius] washinze ‘Label’ ya 1K Entertainment, yatangaje ko mu 2018 itsinda rya B2C Ent ryo muri Uganda, ryamusabye ko bakorana indirimbo.



Ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 09 Mutarama 2020 itsinda rya B2C rikunzwe muri Uganda ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya “Sugar” bakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda Dj Pius.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Dj Pius yatangaje ko mu 2018 ari bwo B2C bamusabye ko bakorana indirimbo bitewe na gahunda bombi bari bafite itinda gukorwa. Yavuze ko muri iri tsinda harimo umwe basanzwe ari inshuti ku buryo byoroshye kugira ngo bakorane indirimbo.

Dj Pius ati “Bifuje ko twakorana baranyegera. Umwe muri bo ni inshuti yanjye. Umwaka ushize wa 2019 ni bwo nabonye umwanya banyoherereza umushinga w’iyi ndirimbo hanyuma mfatira amajwi i Kigali. Nyuma naje gushaka umwanya njya muri Uganda dukora amashusho y’indirimbo.”

Akomeza avuga ko B2C yatangiye gukora muzika abahanzi nyarwanda hari intera bagezeho ari nayo mpamvu bifuje kwagura ikibuga cy’umuziki wabo. Kuri we asanga ari intambwe nziza ku muziki w’u Rwanda.

Yavuze ko B2C batekereza kwiyegereza itangazamakuru ryo mu Rwanda no kuhakorera ibitaramo. Uyu muhanzi kandi avuga ko mu mpera za Gashyantare 2020 azashyira hanze indirimbo nshya.

Dj Pius wakoranye indirimbo na B2C yari aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Homba Homboka”, “Mfate Moto”, “Iwacu”, “Wabulila wa” n’izindi.

Itsinda rya B2C [Born to Concur] rigizwe n’abasore batatu b’abanyamuziki, Bobby Lash, Delivad Julio ndetse na Mr Lee.

Imyaka itanu irashize aba basore bihurije hamwe, bamenyekanye birushijeho binyuze mu ndirimbo “Wansensera” yafunguye amarembo y’ikibuga cy’umuziki wabo.

Iri tsinda rifite intego yo kumenyekanisha umuziki wa Uganda ku rwego mpuzamahanga ndetse no gufasha abiyumvamo impano y’umuziki kuba ibihangange.

Bobby [Ssali Peterson] Lash ubarizwa muri iri tsinda, yavutse ku wa 20 Mata 1992. Ni umunyamuziki wisanzuye mu njyana ya Ragga na Reggae.

Delivad Julio [Kasagga Julius] yabonye izuba ku wa 06 Gashyantare 1992. Aririmba injyana ya RnB, Zouk, Ragga ndetse na Reggae. Yamaze igihe aririmba muri korali y’urusengero yakuriyemo byatumye yiyemeza gukora umuziki nk’umwuga.

Mugisha Richard wiyise Mr Leee yavutse, ku wa 24 Mutarama 1992. Ni umunyamuziki w’umuhanga ku rubyiniro washyize imbere injyana ya RnB, Zouk na Reggae. Kimwe na mugenzi we, Julio nawe yagize inyota yo gukora muzika nyuma yo kuririmba igihe kinini mu rusengero.

Mu 2018 ni bwo B2C Enter yasabye Dj Pius ko bakorana indirimbo 'Sugar'

Dj Pius mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Sugar' yasohotse kuri uyu wa kane

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUGAR' YA B2C NA DJ PIUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND