RFL
Kigali

Umunyamakuru Claver Nyirindekwe yasezeranye n'umukunzi we bamaze imyaka 8 bakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/01/2020 8:39
2


Claver Nyirindekwe umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda akibanda mu nkuru zicukumbuye, yamaze gusezera ubuseribateri.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mutarama 2020, ni bwo uyu musore yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we witwa Umurezi Damour bari bamaze imyaka umunani bakundana.

Claver arebana n'umukunzi we akana ko mu jisho

Claver Nyirindekwe yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda birimo, Radio Flash, Makuruki.rw, Umuseke.rw n'ikinyamakuru cyitwaga izubarirashe.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Claver n'umukunzi we bari baherekejwe n’inshuti n’imiryango yabo; bose bafite akanyamuneza.


Nyuma y'umuhango wo gusezerana imbere  y'amategeko wabereye mu biro by'umurenge wa Kanombe, Claver Nyirindekwe yabwiye inyaRwanda.com ko mu myaka myinshi amaranye n'umukunzi we yamukundiye ukuntu yitonda n'ukuntu ari umujyanama mwiza. Ati:"Umukunzi wanjye namukundiye ukuntu yitonda n'uburyo ari umujyanama mwiza". 

Biteganyijwe ko umuhango wo gutanga ishimwe ry'uburere bwiza uzabera mu karere ka Gatsibo kuri Hotel Ntende iherereye mu murenge wa Rugarama. Tariki 07/03/2020 ni bwo Claver na Damour bazasezerana imbere y'Imana mu muhango uzabera mu rusengero rwa EAR Kabarore muri Gatsibo.


Claver yemeye kuba umugabo wa Damour mu buryo bwemewe n'amategeko


Damour yemeye kuba umugore wa Claver mu buryo bwemewe n'amategeko

Claver na Damour bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 8 bamaze mu munyenga w'urukundo 


Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'imiryango n'inshuti nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • B4 years ago
    Bazagire urugo rwiza
  • Queen4 years ago
    Muzabyare muheke





Inyarwanda BACKGROUND