RFL
Kigali

Abakobwa gusa: Dore uko wagirira isuku umubiri wawe by'umwihariko

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/01/2020 13:28
0


Imyaka y'ubwangavu iba igoranye cyane, ni imyaka isaba ko hashyirwamo imbaraga mu buryo bwose, harimo nko kwiyuhagira buri kanya, koza amenyo n'ibindi bitandukanye. Uyu munsi twateguriye abakobwa uko bakorera isuku umubiri wabo.



Niba uri umukobwa ukaba uri mu mihango menya ko ugomba kwiyuhagira nibura buri nyuma y'amasaha ane (4 Hours), ndetse ugafata n'andi masaha y'inyongera wita ku mubiri wawe. Ibi nubikora uzahumura neza buri musore azifuza kwicarana nawe.

UKO WAGIRIRA ISUKU UMUBIRI WAWE

• ITA KU MUSATSI WAWE N'ISURA YAWE

Buri mu gitondo uko ubyutse ita ku isura yawe n'umusatsi wawe. Shaka ibyagenewe guhanagura mu maso abe ari byo uzajya ukoresha. Ujye usukura isura yawe n'amazi meza buri mu gitondo na mbere y'uko ujya kuryama.

• KURAHO IBIHERI UKORESHEJE IBYABUGENEWE

Niba urwaye ibiheri byo mu maso, uragirwa inama yo gushaka amavuta abikiza kugira ngo ubashe kubirwanya. Gusa niba bikomeye gana ivuriro rikwegereye kugira ngo rigufashe

• MESA UMUSATSI WAWE BURI MUNSI UWURINDE AMAVUTA MENSHI N'UMWANDA

Uzakoreshe agakoresho kitwa Shampo bizagufasha cyane mu kwita ku musatsi wawe. Nurangiza gukoresha Shampo uzashake uko wajya uwumutsa ube uretse kuwufunga byibura agahe gato. Niba ufite amavuta yabugenewe yo koza mu mutwe ujye ubikora buri munsi.

• GERAGEZA KOZA AMENYO YAWE NIBURA KABIRI KU MUNSI

Usabwa koza amenyo yawe mu gitondo na nimugoroba mbere yo kujya kuryama gusa niba ubifitiye ubushobozi numara kurya hita woza amenyo yawe nta mwanya uciyemo.

•  USABWA GUHINDURA UTWENDA TW'IMBERE N'IMYAMBARO WAMBARA  BURI MWANYA

Niba ubyutse mu gitondo, mukobwa hindura imyenda wararanye wambare indi myenda imeshe, umenye neza niba imyenda yawe ihumura neza.

• USABWA GUKARABA BURI MWANYA

Nk'uko twabibabwiye mu nkuru twabagejejeho hano ku INYARWANDA basaza banyu twabagiriye inama yo gukoresha isabube yitwa Milde mu gihe bakorera isuku ibitsina byabo. Kuri ubu rero namwe muragirwa inama n'urubuga Wikihow yo gukoresha iyi sabune yitwa Milde (Milde Soap).

• UJYE WIBUKA GUCA INZARA ZAWE

Niba umaze kubona ko inzara zawe zakuze icyo usabwa ni uguca inzara zawe, ukazikuramo umwanda. Ibi bizatuma ukomeza gusa neza ndetse no kugira ubuzima bwiza. Ni byinshi twavuga ku isuku y'abakobwa (Igitsinagore), gusa ibindi muzagenda mubikurikirana hano ku INYARWANDA, turabashimiye.

SRC: Wikihow






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND