RFL
Kigali

Dr Scientific yahuje imbaraga na Nessa bakorana indirimbo ‘Birahinduka’ ihanura abashakanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2020 18:43
0


Umuhanzi Dr Scientific uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Birashyuha' isaba abakundana kwirinda gutendeka no kujarajara, kuri ubu yamaze gusohora indirimbo nshya ‘Birahinduka’ yakoranye n’umuhanzikazi Nessa.



“Umaze kuba nka ba bandi batajya bataha, ushaka kuba nka ba bandi batajya bahaha, inshingano z’urugo oya oya ntukizikoza,.. ndarambiwe, uyu mutima urananiwe, reka ngende ntaza no kwiyahura. Wowe ntuzatinda kubona y’uko wibeshye uzanyifuza.” Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iri ndirimbo nshya ya Dr Scientific na Nessa.

Sibomana Jean Bosco ari we Dr Scientific avuga kuri iyi ndirimbo yagize ati “Birahinduka ni ndirimbo nziza cyane yigisha abagabo gufata neza abagore bakubahiriza inshigano z'urugo.” Yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yabo irimo ubutumwa bwigisha abashakanye kurwubaka rugakomera. Gutanga ubutumwa ku muryango mugari ni wo mwihariko we mu muziki akora, gusa anyuzamo agakora n’indirimbo z’urukundo mu rwego rwo guhanura urubyiruko.


Iyi ndirimbo 'Birahinduka' yakozwe na Producer Laser Beat. Dr Scientific ni umwe mu bahanzi bafite umuvuduko mwinshi mu gukora ibihangano bishya. Amaze gukorana indirimbo n’abahanzi b’amazina azwi barimo Ama G na Jay Polly. Umurerwa Vanessa uzwi nka Nessa wiyongereye ku bahanzi bakoranye indirimbo na Dr Scientific, ni umwe mu banyempano ikomeye mu muziki nyarwanda utanga icyizere cy’ejo heza.

Dr Scientific avuga ko icyamuteye gukorana indirimbo na Nessa ari uko yasanze afite impano. Ati "Nemerewe gukorana na buri muhanzi wese ufite impano. Nessa nasanze nawe afite impano muri muzika nyarwanda. Twarahuye tuganira uburyo bwo gukorana, ni bwo twandikaga ibiri kuba hanze muri iyi minsi, ikibazo kigaragara ku bashakanye bakundanye bikaza kurangira havutse ikibazo cy'amakimbirane no kutumvikana bikaragira batandukanye.

Icyo gihe iterambere rya bombi rirabura n'iry'umuryango wabo rikabura n'iry'igihugu muri rusange. Ni yo mpamvu dusaba abashakanye koroherana no guca bugufi bakuzuza inshingano z'urugo bakaba icyitegererezo gatanya zigacika." Yasoje avuga ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo, ati "Indirimbo 'Birahinduka' ni ndirimbo irimo ubutumwa bujyanye n'igihe turimo."

Dr Scientifc na Nessa bahuje imbaraga bakorana indirimbo

UMVA HANO 'BIRAHINDUKA' YA DR SCIENTIFIC FT NESSA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND