RFL
Kigali

Manzi Thierry na Wanji Pius mu bakinnyi batazakina umunsi wa 17 muri shampiyona y’u Rwanda 2019-2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/01/2020 18:45
0


Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa gatanu tariki 10/01/2020 hakinwa umunsi wa 17, aho abakinnyi batandatu barimo babiri ba APR FC batemerewe gukina uyu munsi kubera ibibazo by’amakarita.



Shampiyona irakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho hateganyijwe umukino umwe rukumbi uzahuza Police FC izakira Musanze FC kuri Stade ya Kigalii Nyamirambo saa 15:00’.

Mu mukino ubanza wabaye tariki 09/10/2019 wakiriwe na Musanze FC, amakipe yombi yari yagabanye amanota nyuma yuko iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

Musanze Fc izinjira muri uyu mukino idafite rutahizamu wayo Jean Didier Touya ufite ibibazo by’amakarita.

Undi mukino witezwe na benshi uzaba ku wa Gatandatu, AS Kigali iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona  izakira Rayon Sports ya kabiri muri shampiyona, saa 15:00’ kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino ubanza wahuje aya makipe, warangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego bibiri ku busa.

Ku Cyumweru kuri Stade ya Kigali, APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona izakina na Bugesera FC iri ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rwa shampiyona. Umukino ubanza APR FC yari yegukanye amanota atatu, itsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa.

APR FC izinjira muri uyu mukino idafite kapiteni wayo Manzi Thierry ndetse na Myugariro Niyomugabo Claude kubera ibibazo by’amakarita.

Ku Cyumweru kandi mu karere ka Huye bizaba ari ibicika, Mukura Victory Sport ya kane ku rutonde rwa shampiyona izakira Sunrise ya 9 ku rutonde rwa shampiyona, Umukino ubanza warangiye amakipe aguye miswi 0-0.

Aya makipe kandi akaba ahuje ikintu kimwe, cyo kuba ari amakipe amaze kwinjizwa ibitego byinshi muri iyi shampiyona. Sunrise izinjira muri uyu mukino idafite rutahizamu wayo ngenderwaho Wanji pius, kubera ibibazo by’amakarita y’umuhondo yujuje ngo asibe umukino umwe.

Imikino iteganyijwe ku munsi wa 17:

Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2020

Police FC vs Musanze FC (Stade de Kigali,15H00’)

Ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020

AS Kigali vs Rayon sports (Stade de Kigali,15H00’)
Marines FC vs Gasogi Utd (Umuganda Stadium, 15H00’)
AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium,15H00’)

Ku cyumweru tariki 12, 2020

APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15H00’)
Mukura VS vs Sunrise FC (Huye Stadium, 15H00’)
Etincelles FC vs Heroes FC (Umuganda Stadium, 15H00’)
SC Kiyovu vs Espoir FC (MUMENA Stadium, 15:00)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 17

1. Masiri Landry (Heroes FC)
2. Wanji Pius (Sunrise Fc)
3. Manzi Thierry (APR FC)
4. Niyomugabo Claude (APR FC)
5. Kaneza Augustin (Gasogi United)
6. Touya Jean Didier (Musanze FC)


Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza ibitego 2-0


APR FC yatsinze Bugesera Fc igitego 1-0 mu mukino uheruka kubahuza


Sunrise yari yanganyirije i Nyagatare mu mukino ubanza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND