RFL
Kigali

Sina Jerome wakiniye Rayon Sports yerekeje muri Bugesera FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/01/2020 15:48
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera Fc butangaza ko bwamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Sina Jerome, wagiriye ibihe byiza mu Rwanda by'umwihariko ubwo yakinaga muri Rayon Sports, akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.



Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC butangaza ko Sina Jerome ari umukinnyi wabo, nyuma y'uko umutoza Masudi Djuma yamushimye, agahita anasinya amasezerano y’umwaka umwe, nubwo bitarashyirwa ahagaragara kubera ko isoko ryo kugura abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda ritarafungurwa, kandi hakaba hakiri ibyangombwa bitaraboneka kugira ngo abe umukinnyi wa Bugesera FC wemewe.

Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Bugesera FC, Bwana Sam Karenzi aganira na Inyarwanda, yavuze ko kuri ubu Sina Jerome ari umukinnyi wa Bugesera Fc, bikaba bizashyirwa ahagaragara ubwo isoko ryo ku bakinnyi bo hanze rizaba rifunguye.

Yagize ati”Sina Jerome ubu tuvugana ni umukinnyi wa Bugesera FC. Twamushimye, ni umwe mu bakinnyi bazadufasha muri iki gice cya kabiri cya shampiyona nihatagira igihinduka. Turateganya kumusinyisha amasezerano y’umwaka umwe ubwo isoko ry’abakinnyi bavuye hanze rizaba rifunguye, kandi ni umukinnyi w’umuhanga, ufite ubunararibonye kandi uzi gutsinda. Tumwitezeho kuzadutsindira ibitego byinshi, kuko n’amasezerano ye nicyo avuga “Contrat de performance”, ni umwe mu bakinnyi twitezeho kuzadufasha mu gice cy’ubusatirizi cyane”.

Sina Jérôme yageze  mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa  2009, aho yari aje gukinira Rayon Sports anayigiriramo ibihe byiza, ariko nyuma aza gusubira muri Congo  muri St Eloi Lupopo ariko yari agifite amasezerano ya Rayon Sports.

Mu mwaka wa 2013, yagarutse mu Rwanda akinira Police FC mbere y'uko iyi kipe itandukana n'abanyamahanga bose yari ifite muri 2014, ahita asubira muri Rayon Sports. Muri 2014, Sina yagaragaye muri Vital'O y' i Burundi, aho atatinze dore ko yanagiye gukora igeragezwa muri Tanzania mu ikipe ya Yanga Africans ariko birangira adahawe amasezerano.

Bugesera Fc kuri ubu ibarizwa ku mwanya wa Gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho ifite amanota 23 mu mikino 16, ni ikipe yiyubatse cyane muri uyu mwaka,  aho ifite intego yo kuzasoza shampiyona mu makipe ane ya mbere nkuko bitangazwa n’umunyamabanga w’iyi kipe Sam Karenzi.

Sina Jerome abaye umukinnyi wa Gatatu Bugesera Fc isinyishije nyuma yuko igice kibanza cya shampiyona kirangiye, dore ko yamaze guha amasezerano  Kuame Kouakou dyhno wavuye muri Kiyovu Sports ndetse na Tanyi Ziada Douglas wavuye muri Athletico Semu FC.

Sam Karenzi atangaza ko Bugesera Fc itegereje undi rutahizamu uzaturuka muri Nigeria kugirango bashyire akadomo ku igura ry’abakinnyi, ubundi bakomeze urugamba rwo gushaka umwanya mwiza muri shampiyona y’u Rwanda 2019-2020.

Biteganyijwe ko abakinnyi bavuye hanze y’u Rwanda bujuje ibisabwa bazemererwa gukina muri shampiyona y’u Rwanda guhera tariki 17/01/2020.


Sina Jerome yakiniye Rayon Sports



Sina Jerome yakiniye ikipe y'igihugu Amavubi Stars







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND