RFL
Kigali

Abakinnyi ba filime mu Rwanda bari kubyaza umusaruro Youtube: Papa Sava, Bamenya, Mbaya! Bakorera angahe?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/01/2020 19:09
1


Bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bayobotse gukora filime z’uruhererekane ‘Series’ banyuza kuri shene zabo za Youtube bafunguye. Izi filime zimaze kugira umubare munini w’abazireba biherekezwa n’abatanga inyunganizi n’umubare muto ukanda kuri buto y’uko ‘batazikunze’.



Umwaka wa 2018 wasize benshi mu bakinnyi ba filime bashyize mu ngiro imishinga yo gukora ‘series’ ukorerwa mu ngata na 2019 yasize izi filime zigize igikundiro kinini n’abandi bakinnyi barayoboka.

Ibi ariko byabanjirijwe n’uko filime z’abanyarwanda zacurujwe igihe kinini kuri CD ariko abakinnyi bazo bagataka ko nta nyungu babona bitewe n’uko hari abazigana bakazicuruza amafaranga akajya mu mifuka yabo.

Bikurikirwa no kuba bamwe bavuga ko filime nyarwanda zitaryoshye, abandi bakavuga ko zimwe muri filime nyarwanda zisa n’izo mu muhanga mbese zifite inkuru imwe.

Zimwe muri Televiziyo zo mu Rwanda zagize/zigira uruhare mu guteza imbere filime z’abanyarwanda zirazikina. Ubu filime z’uruhererekane zigezweho ni “Seburikoko” na “City maid” zinyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda, uretse ko nazo ziboneka kuri shene ya Youtube.

Umunsi ku munsi harasohoka filime z’uruhererekane ‘series’ zitanga inyigisho izindi zigasetsa. Niyitegeka Gratien [Seburikoko] abibona mu mboni y’iterambere y’uruganda rwa Cinema mu Rwanda.

Yabwiye INYARWANDA ko bahinduye umuvuno bagahitamo gukina filime z’uruhererekane banyuze kuri Youtube kuko ‘isoko ryo mu Rwanda rya filime ryasubiye inyuma’.

Ati “Ni yo mahitamo ahari kuri ubu bitewe n’uko isoko rimeze. Ariko nabyo ni iterambere rya filime kuko nabyo bisaba igihe kirekire, bigasaba ubuhanga mu kwandika inkuru. Nabyo ni iterambere nk’irindi, biterwa n’ibiriho.”

Yavuze ko Papa Sava yakiriwe neza ku kigero cya 100/150 ndetse ngo ubuhamya bwa benshi bumubwira gukomeza gukora izikubiyemo ubutumwa bubigisha.

Kalisa Ernest [Samusure] Umwanditsi Mukuru wa Filime ‘Mahindu’, we yavuze ko abakinnyi ba filime bayobotse gukora filime z’uruhererekane [Series], bitewe n’uko bamenye ibanga ry’uko Youtube yishyura amafaranga runaka kuri buri gihangano bashyizeho.

Yavuze ko ntawe ukwiye gutera ibuye abakinnyi ba filime bayobotse iyi nzira, kuko ngo buri wese ashaka ahari inyungu. Ati “Habonetse isoko ryo gucururiza kuri Youtube kandi bashobora kuba bavumbuye vuba…Bamenye ko kuba abantu bakurikirana ibihangano byawe, hakaba haba abakwamamariza mu biganiro byawe, youtube ikwishyura,"

Kalisa anavuga ko kuyoboka gukora ‘Series’ byanarebwa mu kuba mu Rwanda nta soko ‘rya filime rihari rigaragara’ ku buryo n’umuntu ugerageje gucuruza filime ku isoko kenshi ahomba bitewe n’abantu bayigana bakayicuruza mu izina rye.

Filime z'uruhererekane zica kuri Youtube ziri kwinjiriza cyane ba nyirazo

INYARWANDA twagerageje kureba amafaranga aba bakinnyi binjiza tugendeye gusa ku mubare w'abarebye izi filime mu gihe cy'ukwezi dore ko amafaranga ashobora kwiyongera iyo wongeyeho 'Adds' ziba ziri kuri buri Video ndetse n'iminota Video ifite kuko uko iminota iba myinshi ari nako amafaranga yinjira yiyongera. 

Google ivuga ko '1000 views' zirimo amadorali hagati ya 3 na 5 utabariyemo za 'adds'. Aya mafaranga ashobora kwiyongera igihe video irimo 'adds' nyinshi dore ko iyo ufite '1000 views' ushobora kwishyurwa $18. Twe twagendeye gusa kuri 'views' zonyine aho iyo videwo yawe yarebwe n'abantu 1000, icyo gihe Google ikwishyura hagati ya $3-$5.

Twifashishije imibare yo mu kwezi gushize (Ukuboza 2019), dusanga 'Bamenya' ari yo iza ku isonga mu zinjije amafaranga menshi kuri Youtube. Mu kwezi gushize, iyi filime yasohoye uduce (Episodes) tugera kuri 7. 

Utu duce twose hamwe twarebwe inshuro 2,448,709 (views). Ukubye n'amadorali ($3-$5) Youtube yishyura, usanga iyi filime mu kwezi gushize yarinjije ari hagati ya $6400-$13,000 mu manyarwanda akaba ari hagati ya 6,070,602 Frw na 12,330,912 Frw.

1.Papa Sava ya Niyitegeka Gratien

KANDA HANO UREBE FILIME YA PAPA SAVA IGEZE KURI EPISODE YA 145

Filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava yageze kuri Shene ya Youtube, ku wa 21 Nyakanga 2018. Agace ka mbere k’iyi filime gasohoka, Niyitegeka wari umaze igihe ayirarikira abakunzi be, yaravuze ati “Twe ntabyo gutinda”.

Agace ka mbere k’iyi filime karebwe n’abantu barenga ibihumbi 270 [Iyi mibare yafashwe ubwo twandikaga iyi nkuru]. Ibitekerezo bya benshi bagaragaje kwishimira iyi filime bayiha ikaze mu ruhando rwa filime zindi zinyuzwa kuri Youtube.

Mu gihe gito Niyitegeka yitiriwe iyi filime [Bamwita Papa Sava]. Iyi filime ifite abakinnyi b’Imena bakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Mama Sava’, ‘Digidigi’, ‘Ndimbati’ wigaragaje cyane mu 2019, Rosine Bazongere n’abandi.

‘Papa Sava’ iri mbere muri filime zo mu Rwanda zirebwa cyane ku rubuga rwa Youtube ndetse umubare munini ntucikwa na buri gace gasohoka. Uduce tw’iyi filime tugizwe n’iminota iri hagati ya 10 na 25'. Iyi filime igeze kuri episode ya 145 iri mu bwoko bw’umukino ugamije kugaragaza ikibazo kiriho ugasesengura, ukigisha ugatanga n’umuti.

Mu kwezi gushize k'Ukuboza, filime ya Papa Sava yasohoye uduce tugera ku 8. Utu duce (Episodes) twarebwe muri ubu buryo; 355,248; 305,457; 373,133; 297,018; 216,444; 226,021; 178,661 na 223,700. 

Twose hamwe twarebwe inshuro zigera kuri 1,572,382. Tugendeye ku madorali ari hagati ya $3 na $5 Youtube yishyura kuri Views zigera ku 1000, turasanga mu kwezi ushize, iyi filime yinjije nibura ari hagati ya $4500-$6500 mu manyarwanda akaba ari hagati ya 4,268,392 Frw na 6,165,456 Frw.

2.Bamenya:

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'BAMENYA'


Filime y’uruhererekane ya “Bamenya” yageze kuri Youtube, ku wa 31 Mutarama 2019. Ikinamo abahungu batatu barimo Benimana Ramadhan ukina yitwa Bamenya, Mazimpaka Willson ukina yitwa Kanimba [Ni shebuja wa Bamenya muri iyi filime] ndetse na Irunga [Tuko wote].

Harimo kandi abakobwa batatu barimo Uwase Delphine ukina yitwa Soreil, Kamikazi Djalia [Kecapu] ndetse na Munezero Aline [Bijoux]. Iyi filime igeze kuri epiosode ya 64 yatangiye uwitwa Soreil akunda Bamenya uba ari umukozi we wo mu rugo.

Si urukundo rusanzwe ahubwo yari atwite ‘atwariza’ umukozi wo mu rugo. Yabaye nk’uhurwa umugabo we bituma mu rugo havuka amakimbirane ndetse kubera amakosa y’umugabo we, inda yavuyemo.

Benimana Ramadhan [Bamenya] wanditse iyi filime, avuga ko ishingiye ku kwerekana ibibazo byo mu ngo n’uko bikemurwa. Yavuze ko iminota y’iyi filime bagiye bayongera mu bihe bitandukanye bashingiye ku busabe bw’abafana, ubu igeze ku minota 34’ yaratangiye ifite iminota 4’.

Yavuze ko umubare w’abafana yatangiranye ntaho wagiye kandi ko ibitekerezo bya benshi bishima inyigisho yanyujijemo. Iyi filime irebwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 300. ‘Bamenya’ yanakinnye muri filime zakunzwe nka “Bazumirwa”, “City Maid”, “Nkuba” n’izindi.

Mu kwezi gushize, 'Bamenya' yasohoye uduce (Episodes) tugera kuri 7, twarebwe muri ubu buryo; 357,856; 293,282; 344,029; 342,927; 341,937; 418,574 na 350,104. Utu duce twose hamwe twarebwe inshuro zigera kuri 2,448,709 (views). Yinjije nibura ari hagati ya $6400 na $13,000, mu manyarwanda akaba ari hagati ya 6,070,602 Frw na 12,330,912 Frw.

3. Mahindu

REBA HANO AGACE GASHYA KA FILIME 'MAHINDU' YA KALISA ERNEST

Agace ka mbere ka filime “Mahindu” y’umukinnyi wa filime Karisa Ernest kasohotse, ku wa 02 Nzeri 2019. Aka gace karebwe n’abantu 119, 849. Ayishyira ku isoko Karisa Ernest uzwi nka Samusure cyangwa se Rulinda, yasabye abafana kumushyigikira bakajya bayikukirana umunsi ku munsi.

Ikinamo Mukarujanga yitwa Tafu, Ange, Forodo, Tedi, Dunda, Soso ndetse na Nina. Karisa Ernest, avuga ko amaze gusohora episode 34 kandi ko umuryango mugari w’abareba iyi filime ugenda waguka uko bucyeye n’uko bwije.

Iyi filime ishingiye kuri Mahindu n’umukobwa baba bagiye kubana bigapfa kubera Tafu wabyivanzemo. Yavuze ko gutangira byari bigoye ariko ko ‘aho byerekeza abona atari habi’. Iyi filime abantu bayireba bari hagati y’ibihumbi 20 n’ibihumbi 100.

Mu kwezi gushize, iyi filime yasohoye uduce 6 twarebwe muri ubu buryo; 26,041; 26,719; 26,224; 28,271; 27,604 na 34, 753. Abayirebye bose hamwe ni 169,612 (views). Yinjije nibura ari hagati ya $460 na $660, mu manyarwanda akaba ari hagati ya 436,324 Frw na 626,030 Frw.

4. Ngunda

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'NGUNDA' YA AMA G THE BLACK

“Ngunda” ni filime y’uruhererekane y’umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G the Black. Agace ka mbere kasohotse ku wa 15 Ugushyingo 2019, karebwa n’abantu 115, 579 kuri shene ya Youtube yitwa ‘Ngunda Series’.

Integuza y’iyi filime yamamajwe mu ntangiriro z’Ugushyingo 2019 igaragaza Ama G the Black ari umukunzi w’ibiryo ku buryo umwe mu bakozi amubaza ati “Ubundi iyo nzara yawe ni gati iki?”, Ama G the Black amureba ‘ikijisho’.

Iyi filime ishushanya ubuzima bw’abantu babiri baje muri Kigali ariko imibereho ntibe kimwe bitewe n’intumbero ya buri umwe.

Ama G the Black, ati “Hari abaje muri Kigali batangira gushakisha ubuzima abenshi bagiye bahera mu bikoni (abakozi bo mu rugo) kandi hari ukuntu umuntu aba avuye mu cyaro akabona ibiryo ari ubwa mbere abibonye akabirya by’intangarugero,”

Akomeza ati “…Umuntu aza muri Kigali akararikira byinshi kugeza igihe abereye umugabo wateye imbere wageze ku bikorwa by’indashyigikirwa.” Uyu muraperi avuga ko iyi filime ye imaze gukundwa kandi ko harimo n’abantu bahura mu nzira bakamwita ‘Ngunda’.

Iyi filime ikinama Hakizimana Amani [Ngunda], Impayishema Daniel [Maso], Byiringiro Abel [Kibamba] ndetse na Fofo Dancer [Fofo]. Irebwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 20 n’ibihumbi 40.  

Mu Ukuboza 2019, iyi filime 'Ngunda' yasohoye uduce 8 twarebwe muri ubu buryo; 21,277; 28,681; 30,840; 28,572; 35,697; 36,424; 48,048 na 116,362. Twose hamwe twarebwe inshuro 345,901 (Views). 

Iyi filime ya Ama G, mu kwezi gushize yinjije nibura ari hagati ya $1,040 na $1,640, mu manyarwanda akaba ari hagati ya 986,472 Frw na 1,555, 591 Frw.

5. Mbaya

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'MBAYA' IGEZE KURI EPISODE YA 13

Ni filime y’umuhanzi Bahati Macaka wo muri itsinda rya Just Family. Yasohotse mu mpera z’Ugushyingo 2019. Bahati, ni we mwanditsi Mukuru w’iyi filime ndetse ni nawe ugira uruhare mu kuyiyobora umunsi ku munsi.

Filime ye yise ‘Mbaya’ yatangiye yitwa ‘Indaya mbaya’. Inyuzwa kuri shene ya Youtube ya ‘Umuhanzi TV’ igaragaza uburyo umusore atendeka abakobwa batandukanye bose bamusura agakoresha amayeri kugira ngo batamuvumbura.

Bahati Makaca yabwiye INYARWANDA ko uretse ibyo inagaragaza uko abagore/abagabo bata ingo zabo bakajya gusambana n’abasore/inkumi. Bahati avuga ko iyi filime bayikoze bagira ngo bigishe abantu kureka ingeso mbi. Iyi filime igeze kuri Episode ya 13.

Bahati yagize uruhare muri filime ziri ku isoko nka ‘Ni njye nawe’, ‘Kaliza’ ndetse na ‘Ruzagayura’. Iyi filime ye ‘Mbaya’ irebwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 100.

Nk'uko twabikoze kuri filime zibanza hejuru, iyi filime 'Mbaya' nayo tugiye kureba uko yinjije mu kwezi gushize. Yasohoye uduce 5 (Episodes) twarebwe muri ubu buryo: 64,714; 43,278; 71,534; 67,750 na 46,898. Twose hamwe twarebwe inshuro 294,174 (Views).

Tugendeye ku madorali ari hagati ya $3 na $5 Youtube yishyura kuri 'Views' 1000, turasanga iyi filime yarinjije nibura ari gahati ya $850 na $1400, mu manyarwanda akaba ari hagati ya 806,251 Frw na 1,327,944 Frw.

Niyitegeka Gratien wahimbye filime y'uruhererekane yise 'Papa Sava'


Kalisa Ernest [Samusure] avuga ko filime ye 'Mahindu' iri gukundwa mu buryo bukomeye

Umuraperi Ama G the Black yatangiye gukora filime y'uruhererekane yise 'Ngunda'

Benimana uzwi nka 'Bamenya' avuga ko bahora basabwa kongera iminota y'iyi filime

Bahati Makaca wanditse filime 'Mbaya' yatangiye yitwa 'Indaya Mbaya'

ABANDITSI: Janvier & Gideon (InyaRwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bahati4 years ago
    twifuzakofrime Indayambaya yakonkerwa iminota murakozr





Inyarwanda BACKGROUND