Umudage wari inzobere mu buzima bw’imyororekere witwa Ernest Grafenberg mu 1940 ni bwo yavumbuye igice kiba mu gitsina cy’umugore akita Point G.
Ni igice giherereye kuri santimetero 3 uhereye ku rwinjiriro rw’igitsinagore, kikaba kirangwa n’uko kinyerera cyane. Kugira ngo ukore kuri iki gice bigusaba kwinjiza urutoki mu gitsina ukaruheta urwerekeza hejuru. Ushobora no gusaba umukunzi wawe akagukoreraho kuko nabyo bituma uryoherwa.
Umuganga
akaba n’inzobere mu bijyanye n’imyanya ndangagitsina Catherine Solano, avuga ko
‘gukora kuri Point G bitera uburyaryate budasanzwe’.
Akomeza
avuga ko ubwo buryaryate butuma abagore 10% bahita bagera ku ndunduro y’ibyishimo byabo igihe bari gutera akabariro mu gihe 90% butuma baryoherwa cyane
ariko ntibahite barangiza.
Kugira
ngo umugore agere ku ndunduro y’ibyishimo bigirwamo uruhare n’ibindi bice by’
igitsina, nk’urwinjiriro, impande na rugongo.
Point
G iba inyuma ya rugongo, uburyo bwo gutera akabariro bufasha umugabo n’uwo batera
akabariro kugera ku buryaryate buturuka kuri iki gice ni igihe umugore ari hejuru
y’umugabo bari gutera akabariro kandi uwo mugore agasa n’uwegama ni bwo igitsina
cy’umugabo gisa n’ikigonda kigakora kuri iki gice.
Point
G cyangwa G-spot mu Cyongereza na rugongo nibyo bice by’igitsina cy’umugore abashakashatsi
bamaze kuvumbura byongerera umugore uburyaryate bigatuma agera ku ndunduro y’ibyishimo bye.
TANGA IGITECYEREZO