Mu ijoro ryo ku wa Kabiri i Hurghada mu gihugu cya Misiri, umunya –Senegal Sadio Mane ubwo yegukanaga igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunyafurika mu mwaka wa 2019, Riyad Mahrez na Mohamed Salah bari bahanganye, bemeye ko iki gihembo yari agikwiye, banamushimira ku bw’igihembo yegukanye, bamuteguza ko bagiye gukora cyane bakegukana icy’ubut
Muri ibi bihembo Riyad Mahrez yasoje ku mwanya wa gatatu, Salah aba uwa kabiri naho Sadio Mane aba uwa mbere. Mahrez wegukanye iki gihembo inshuro imwe, mu mwaka wa 2016, ntiyagaragaye mu birori byabereye mu Misiri ku wa Kabiri kuko yari mu kibuga akina umukino w’irushanwa rya League Cup muri ½, mu mukino Manchester City yatsinze Manchester United ibitego 3-1, harimo n’igitego cya Riyad Mahrez.
Nubwo
atagaragaye muri ibi birori, Mahrez yatanze ubutumwa bushimira cyane Sadio Mane
bari bahanganye, anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yahise anashyiraho
ifoto bahanganiye umupira, bose bagaragara mu mwambaro w’amakipe y’ibihugu
byabo.
Yagize
ati”Amashyi menshi cyane kuri Sadio Mane, wegukanye igihembo wari ukwiye, Umbabarire kuba ntaje mu birori, nagombaga
gutangira gutsinda ibitego kugira ngo nzegukane igihembo cya 2020. Tuzabonane
umwaka utaha Imana nibishaka”.
Mohamed
Salah wari ufite ibihembo biri byaherukaga gutangwa ntiyigeze agaragara mu
birori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2019 ku mugabane wa
Afurika, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri n’ubwo yari muri batatu bahatana.
Nubwo
atabonetse muri ibi birori byabereye i Hurghada ku butaka yakuriyeho mu gihugu
cya Misiri, ntibyamubujije gushimira byimazeyo Sadio Mane bakinana muri
Liverpool wegukanye iki gihembo amuhigitse, mu butumwa yanditse ku rukuta rwe
rwa Instagram.
Yagize
ati”Conglatulations Brother”, iri rikaba ari ijambo rimushimira kuba ageze ku
gikorwa cy’indashyikirwa mu mwaka wa 2019.
Byari
kuza kuba inyamibwa iyo Mohamed Salah agaragara ahabereye uyu muhango,
agashimira Mane bari kumwe, nkuko mu mwaka ushize Sadio Mane yabigenje kuri
Mohamed Salah yegukana igihembo cya 2018.
Sadio Mane niwe watowe nk'umukinnyi mwiza mu mwaka wa 2019
Mane yatsinze Salah na Mahrez
TANGA IGITECYEREZO