Hari ku wa Kabiri ahagana mu ma saa mbili abantu benshi biriwe ku mirimo bamaze kugera mu ngo zabo, inkuru y’incamugongo yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Whatsapp bivugwa ko umunyamideli Alexia Mupende amaze kwicwa atewe icyuma mu ijosi.
Byari bigoye kubyemera
kuri benshi mu nshuti ze barimo n’abo birirwanye, abo bari bavuganye kuri
telefone, batiyumvishaga uburyo Alexia Mupende yaba yitabye Imana mu mwanya nk’uwo
guhumbya.
Tariki 08 Mutarama 2019
wiriwe ari umunsi usanzwe kuri Allan Rwamu Kweli wari umukunzi we, ariko ijoro ry’uyu
munsi ryabaye icuraburindi, intimba n’agahinda gashenguye umutima we,
utaretse ababyeyi be babuze umukazana biteguraga kwakira mu minsi mike.
Ababyeyi be bakundaga
kumwita Toto ntibazibagirwa uyu mugoroba mubi ubwo basangaga umwana wabo aryamye
mu kidendezi cy’amaraso amaze gushiramo umwuka.
Umunsi Alexia Mupende
yiciweho, yari yirirwanye n’uwari umukunzi we Allan Rwamu Kweli bapanga iby’ubukwe
bwabo ndetse bari bagiye i Rusororo kureba aho bwagombaga kubera.
Imyiteguro y’ubu bukwe
yari igeze kure dore ko impapuro z’ubutumire zari zaramaze kujya hanze kuko
ubukwe bwabo bwari kuzaba tariki 16 Gashyantare 2019. Ibyari ibyishimo
byahindutse ikiriyo, amarira n’umubabaro ku nshuti n’umuryango.
Alexia
Mupende yari yaraciye amarenga y’urupfu rwe
Ubwo yashyingurwaga
tariki tariki 13 Mutarama 2019, mu muhango wo kumusezeraho umubyeyi we Rose
Mupende yavuze uburyo imibereho y’umwana we mu minsi ya nyuma yacaga amarenga y’uko
atari kuramba ku Isi n’ubwo batari bazi ibyo ari byo.
Yagize ati “Muri iyi
minsi yasaga nk’usezera, yaranyicaje ambwira ibintu byinshi, arambwira ngo
ninduhuke rwose bazamfasha ndi mu rugo, arongera ashaka abantu yakundaga bagiye
bamugirira neza ntabwo niriwe mvuga amazina yabo, ariko hari uwo yaguriye
costume amuha n’amafaranga amushimira. Abantu rero bari ku rutonde we yashakaga
gushimira urupfu ruramujyanye atabigezeho.”
Mu magambo Alexia
yakundaga kubwira umubyeyi we, yumvikanishaga ko atigeze atinya urupfu. Hari aho
yamubwiye ati “Umuntu apfa umunsi wageze.” Ubundi aramubwira ati “Mama ninjya
gupfa ntabwo uzambuza kandi nawe nujya gupfa ntabwo nzakubuza.”
Uwishe
Alexia Mupende yaburiwe irengero
Alexia Mupende wari ufite
imyaka 30 yari kumwe na Niyireba Antoine wari umukozi wo mu rugo ubwo yicwaga.
Yahise anatoroka kugeza n’ubu akaba yaraburiwe irengero nk’uri ku isonga ry’abakekwa.
Mu muhango wo
kumusezeraho umubyeyi we Rose Mupende yavuze ko umwana we atishwe n’umukozi ahubwo
ko hari abandi babyihishe inyuma bashobora kuba barafatanyije na we.
Ati “Ntabwo tuzaruhuka
tutamenye uwabikoze. Uriya mukozi si we, ni akana kakoreshejwe, wenda
yakinguriye umuntu araza aramwica. Yari ari kuvugana na bakuru be bapanga iby’ubukwe
bigeze nka saa kumi n’ebyiri n’igice birahagarara, bibwira ko wenda umuriro
umushiranye.”
Muri Werurwe 2019 Umunyamabanga
Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot, yavuze ko bagerageje gukurikirana uyu
mukozi ariko akabacika bari bagiye kumufata.
Ati “Kuba hari abavuze ko
uyu mukobwa atishwe n’uyu mukozi ibyo si byo kuko kuba ubu bwicanyi bwarabaye
agahita ahunga, ni uko hari icyo yikekaga. Akimara kubura twatangije iperereza
rikomeye ndetse dushyiramo abapolisi benshi, mu by’ukuri twaje kumenya ko uwo
musore yagiye i Masaka, twagose ako gace yari yagiyemo harasakwa ariko dusanga
yagiye, n’ubu uwamenya amakuru yatubwira aho ari kandi umunsi yafashwe
muzabimenya.”
Amateka
avunaguye ya Alexia Mupende.
Alexia Uwera Mupende
(Toto) yavukiye i Nairobi muri Kenya ku wa 17 Ugushyingo 1984. Yari afite
abavandimwe batanu, bavuka kuri Alex Mupende na Rose Mupende.
Amashuri abanza yayize i
Lavington muri Kenya, ayarangiriza muri Camp Kigali. Mu yisumbuye yize mu bigo
birimo Kigali Academy aho yize umwaka umwe, akomereza muri Koleji ya Namasagari
na Saint Laurence muri Uganda.
Impamyabumenyi y’Icyiciro
cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yayibonye mu yahoze ari
KIST mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami ry’Imari
n’Ikoranabuhanga.
Yabaye Umunyamideli igihe
kirekire aho yamuritse imyenda mu birori by’imideli bitandukanye haba
ibyabereye mu Rwanda no hanze ya rwo. Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu
kuzamura uruganda rw’imideli mu Rwanda ndetse ari no mu bashinze ihuriro ry’abamurika
imideli.
Abari bamuzi bavuga ko yari umukobwa ukunda Imana, ugira urukundo, ukunda gusenga kandi akitangira abandi.
Alexia Mupende yashyinguwe nyuma y'iminsi itanu yishwe
Allan Rwamo Kweli biteguraga kubana yasigaye mu gahinda
Alexia Mupende yari umunyamideli ukomeye
Umwaka urashize Alexia Mupende yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO