Mu myambaro yererana, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Mutarama 2020, muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, habereye umuhango uzwi nka “White Coats Ceremony”, mu busanzwe akaba ari umuhango wo kwambika abanyeshuri biga mu ishuri ry’Ubuvuzi n’Imiti (School of Medicine & Pharmacy) umwambaro wera w’abaganga (White Coat).
Abanyeshuri bari babukere bitwaje amakote (White Coat)
Aya makote
yererana yambarwa n’abaganga yabanje kwambarwa mbere n’impuguke mu bya siyanse
ahagana mu myaka ya 1880, mu rwego rwo kurinda impu zabo. Aba, bakoraga muri
raboratwari (laboratory).
Mu rwego rwo kugira ngo abanyeshuri biga ibijyanye na siyansi (Science), ahanini birebana n’ ubuvuzi, hatangijwe umuhango wo kujya bahabwa uyu mwambaro, ndetse hakanakorwa indahiro yemeza ko ibyo bagiye gukora bazabikora nk’uko amategeko abisaba. Umuhango uba uravutse tariki 20, Kanama 1993, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Kaminuza ya Columbia.
Uhagarariye abanyeshuri mu ishami ry'ubuvuzi n'imiti
Muri Kaminuza
y’u Rwanda, uyu muhango watangijwe ku wa 26 Nzeri 2014 ku Ishami rya Huye. Iki,
ni igikorwa kandi cyabaye kuri uyu wa 8 Mutarama 2020 ku banyeshuri bari mu mwaka wa gatatu
mu mashami; y’ Ubuvuzi (medicine), Ubuvuzi bw’ amenyo (Dental surgery), ndetse
n’Imiti (Pharmacy).
Abayobozi
bo muri Kaminuza ndetse n’Abarimu bigisha muri ayo mashami bafatanyije, bambitse aya makote yera (White Coat) abanyeshuri bagera kuri 235—harimo 58 biga
mu bijyanye n’imiti (pharmacy), 156 biga Ubuvuzi (medicine), ndetse na 21 biga
ubuvuzi bw’amenyo (dental surgery).
Dr. Hahirwa Innocent, Umuyobozi Wungirije w’Ishuri ry’Ubuvuzi n’Imiti, yakiriye abitabiriye bose, hanyuma aha n’umwanya Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye kugira ngo ageze ijambo yari yateguye kuri abo banyeshuri.
Dr.Hahirwa Innocent Umuyobozi Wungirije w'ishuri ry'ubuvuzi n'Imiti
“Ndagerageza kuvuga ku cyo tubitezeho muri uyu mwuga wanyu. Muhitamo kwiga amasomo y’Ubuvuzi, byari umwamzuro wanyu ku giti cyanyu. Kuri uyu munsi, ubutumwa bwanjye, ndababwira ko mukwiye kutireba nk’abanyeshuri gusa, ahubwo mukwiriye kwita cyane ku babagana nk'abaganga bafite icyerekezo kandi babifitiye ubumenyi…” Dr. Alphonse Muleefu mu mpanuro yahaye abanyeshuri bitabiriye uyu muhango.
Dr.Alphonse Muleefu umuyobozi wa kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Mu
bitabiriye uwo muhango Dr.Mudenge Charles nawe yongeye kubibutsa akamaro
k'indahiro bari bagiye kurahira, ko atari mu magambo gusa ahubwo bagomba kurinda
iyi ndahiro bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Dr Mudenge Charles
Abanyeshuri bambikwa n'abarezi babo amakote (White Coat)
Abanyeshuri bakora indahiro imbere y'Abarezi babo
Prof. Julien Gashegu, umwe mu barimu mu ishami ry’Ubuvuzi n’Imiti, nawe yongeye gushimangira iby'iyi ndahiro abibutsa ko bakwiriye kurangwa n’indangagaciro; harimo nko kugira ibanga, ndetse no kutaba ibisambo. Yongera kwibutsa ko bakwiye kwisuzuma, ndetse bagaharanira kugira imikoranire myiza n’abandi.
Prof.Julien Gashegu umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda
Ineza
Roger umwe mu banyeshuri bambitswe uyu mwambaro wera (White Coat)
yatangarije inyaRwanda.com ko byabanejeje kandi ko biteguye kudatezuka ku ndahiro
barahiye no gushyira mu bikorwa ubutumwa bahawe.
Ineza Roger umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
TANGA IGITECYEREZO