Nyuma y’amavugurura yabaye muri komite ya Musanze Fc, abakinnyi batatanze umusaruro mu gice kibanza cya shampiyona bagasezererwa, ikanazana umutoza mushya, ikomeje kwiyubaka kugira ngo izasoze shampiyona iri mu makipe meza, kuri ubu yamaze gusinyisha rutahizamu Ernest Adeola Abiodun ukomoka muri Nigeria.
Ernest
Adeola udafite ibigwi bigaragara mu mupira w’amaguru yashyize umukono ku
masezerano y’imyaka itatu azakinira Musanze FC ku mugoroba wo kuri uyu wa
Gatatu, ni nyuma y’ubwumvikane bwabaye hagati y’impande zombie, rutahizamu Ernest
Adeola yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Musanze FC, abatoza bashima
imyitwarire ye basaba ubuyobozi ko bwakumvikana nawe akazakinira iyi kipe.
Bimwe
mubyo uyu rutahizamu Ernest yihariye abatozabashimye, ngo ni uko afite imbaraga
kandi akamenya kuzikoresha mu kibuga, ikindi ngo uyu rutahizamu akinisha mu mutwe
cyane kandi akaba anazi gutsinda, ibi byose ngo nafatanya nabagenzi be
bizatanga umusaruro mwiza muri Musanze FC.
Ernest
Adeola yageze muri Musanze FC asanga umunya-Cote D'ivoire Zozola Junior, Nyandwi
Saddam na Twizerimana Onesme bose bayisinyiye mu minsi ishize aho biteganijwe
ko bagiye gufatanya bakazahura umusaruro w'iyi kipe yagaragaje urwego
ruciriritse mu gice kibanza cya shampiyona, ariko ikaba yaratangiye imikino yo
kwishyura neza.
Mu
mikino 16 ya shampiyona imaze Musanze FC imaze gukina, yatsinzemo imikino 2, inganya 9
itsindwa 5, ikaba iri ku mwanya wa 13, ikaba ifite amanota 15.
TANGA IGITECYEREZO