RFL
Kigali

Musanze FC yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Nigeria

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/01/2020 22:35
0


Nyuma y’amavugurura yabaye muri komite ya Musanze Fc, abakinnyi batatanze umusaruro mu gice kibanza cya shampiyona bagasezererwa, ikanazana umutoza mushya, ikomeje kwiyubaka kugira ngo izasoze shampiyona iri mu makipe meza, kuri ubu yamaze gusinyisha rutahizamu Ernest Adeola Abiodun ukomoka muri Nigeria.



Ernest Adeola udafite ibigwi bigaragara mu mupira w’amaguru yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu azakinira Musanze FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ni nyuma y’ubwumvikane bwabaye hagati y’impande zombie, rutahizamu Ernest Adeola yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Musanze FC, abatoza bashima imyitwarire ye basaba ubuyobozi ko bwakumvikana nawe akazakinira iyi kipe.

Bimwe mubyo uyu rutahizamu Ernest yihariye abatozabashimye, ngo ni uko afite imbaraga kandi akamenya kuzikoresha mu kibuga, ikindi ngo uyu rutahizamu akinisha mu mutwe cyane kandi akaba anazi gutsinda, ibi byose ngo nafatanya nabagenzi be bizatanga umusaruro mwiza muri Musanze FC.

Ernest Adeola yageze muri Musanze FC asanga  umunya-Cote D'ivoire Zozola Junior, Nyandwi Saddam na Twizerimana Onesme bose bayisinyiye mu minsi ishize aho biteganijwe ko bagiye gufatanya bakazahura umusaruro w'iyi kipe yagaragaje urwego ruciriritse mu gice kibanza cya shampiyona, ariko ikaba yaratangiye imikino yo kwishyura neza.

Mu mikino 16 ya shampiyona imaze Musanze FC  imaze gukina, yatsinzemo imikino 2, inganya 9 itsindwa 5, ikaba iri ku mwanya wa 13, ikaba ifite amanota 15.


Rutahizamu Ernest Adeola ukomoka muri Nigeria yasinye imyaka itatu muri Musanze FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND