RFL
Kigali

Bwa mbere mu karere ka Huye hagiye kubera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/01/2020 7:15
0


Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye harimo Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo n’abafatanyabikorwa batandukanye, Cercle Sportif de Butare (CSB ) bateguye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon rizaba tariki ya 18 Mutarama 2020.



Ni isiganwa rigiye kuba ngarukamwaka, iyi ikaba ari inshuro ya mbere rigiye kuba, rikazabera mu mihanda  itandukanye y’Umujyi wa Huye, rikazitabirwa  n’ibyiciro bibiri by’abasiganwa birimo abazasiganwa ku ntera y’ibilometero 21,098, ndetse n’abasiganwa bishimisha, bazwi (Run for fun) bakaziruka intera y’ibilometero bitanu ndetse na 10.

Abasiganwa bazahagurukira imbere y’Inzu mberabyombi mu Mujyi wa Huye, bagane mu muhanda uri  imbere y’ibiro by’Akarere, berekeze ku Karubanda n’i Ngoma mbere y’uko bagaruka mu Mujyi berekeza kuri Hotel Barthos banyuze kuri CHUB, bahindukire basubira mu Mujyi banyuze mu muhanda wo hasi, basubira mu nzira banyuzemo mu gihe bazasoreza muri Stade ya Huye.

Huye Half Marathon izabanzirizwa n’imikino irimo Volleyball, Basketball no Koga, izahuza urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Huye n’inkambi z’impunzi za Kigeme na Mugombwa, izaba tariki ya 11 na 12 Mutarama 2020.

Muri Basketball, amakipe umunani azitabira mu bagabo iyi mikino yagabanyijwe mu matsinda abiri, aho irya mbere rigizwe na IPRC Huye, PSVF, Inkambi (Mugombwa) na Regina Pacis mu gihe itsinda B rigizwe na Kaminuza y’u Rwanda, GS Officielle de Butare (GSOB), PSS Baptiste n’Inkambi ya Kigeme.

Mu bakobwa hazakina amakipe ane gusa, ariyo IPRC Huye, GSOB, Kaminuza y’u Rwanda na ENDP Karubanda.

Groupe Officielle de Butare, Kaminuza y’u Rwanda na IPRC Huye nibyo bigo bizarushanwa mu mukino wo Koga, aho buri kimwe kizatanga abahungu batatu n’abakobwa batatu mu gihe muri Sitting Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga hazakina Kaminuza y’u Rwanda, GS Gatagara n’ikipe ya Gisagara.

Muri Volleyball y’abagabo hazitabira amakipe 16 agabanyijwe mu matsinda ane naho mu bakobwa hakine amakipe atandatu agabanyije mu matsinda abiri.


Huye half Marathon izabera mu karere ka Huye tariki 18 Mutarama 2020


Hazabaho gusiganwa barushanwa no gusiganwa bishimisha


Umujyi wa Huye uzasusurutswa n'isiganwa rizahabera 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND