RFL
Kigali

Omar Sidibe arahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 12 muri Rayon sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/01/2020 19:17
2


Nyuma yo kwitwara neza mu kibuga hagati muri Rayon Sports, agatanga imipira, akanatsinda ibitego mu kwezi k’Ukuboza, bwa mbere Omar sidibe ukina mu kibuga hagati arahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo ahanganiye na kapiteni Rutanga Eric na rutahizamu Yannick Bizimana.



Mu kwezi kwa 12, Omar Sidibe yagiye atsinda ibitego ku mikino itandukanye  Rayon Sports yakinnye, twavuga nko ku mukino wa Heroes ndetse no ku wa Mukura, aho yagiye atsinda igitego. Uretse kuba yaratsinze ibitego yanafashije Rayon Sports kurema uburyo bw’imikinire mu kibuga hagati no gukinisha bagenzi be neza, aho afata umupira akawutegeka, akanawushyira aho ashaka, dore ko banamubatije akabyiniriro ka “Mwalimu”.

Rutanga Eric nawe yarigaragaje mu kwezi k’Ukuboza kuko yafashije Rayon Sports byumwihariko mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports Bigoranye tariki 01/12/2019, igitego kimwe cya Rutanga ku munota wa nyuma cyaraje abarayon neza, akaba kandi yaranafashije iyi kipe mu mikino yindi yakurikiyeho kugira ngo ibone umusaruro mwiza, bityo akaba nawe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Yannick Bizimana ubitse igihembo cy’Ugushyingo nawe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kucyisubiza, nyuma yo kwitwara neza mu busatirizi bw’iyi kipe, dore ko yagiye ayifasha mu mikino itandukanye, akanayitsindira ibitego, twavuga nk’umukino wa Heroes ndetse n’uwa Mukura ndetse n’uwa Kalisimbi.

Igihembo kigenerwa umukinnyi wahize abandi buri kwezi muri Rayon Sports, gitegurwa kikanatangwa n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu cyitwa ‘March’ Generation’ n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’.

Ni ku nshuro ya Gatatu iki gihembo kigiye gutangwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, igihembo giheruka gutangwa mu kwezi kwa 11 cyegukanwe na Yannick Bizimana, naho icy’ukwezi kwa 10 cyari cyegukanwe na Nizeyimana Mirafa.

Uzegukana iki gihembo azamenyekana tariki 15 Mutarama 2020, igikorwa kizabera i Nyamirambo kuri Blue Empire saa Kumi zuzuye.


Omar Sidibe arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza muri Rayon Sports mu kwezi kwa 12


Yannick Bizimana ashobora kwisubiza iki gihembo


Kapiteni Rutanga Eric nawe arahabwa amahirwe kubera igitego yatsinze Kiyovu Sports


Uko gahunda y'ibihembo no gutora iteye 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Magarura emmanuel4 years ago
    Iki gihembo bizimana Yannick aragikwiye.
  • Ka4 years ago
    Sidibbe





Inyarwanda BACKGROUND