RFL
Kigali

Nyuma y'uko Iran irashe ku birindiro by’ingabo z’Amerika ibintu biri kurushaho kujya irudubi

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:8/01/2020 18:40
1


Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika warushijeho kujya irudubi. Impamvu nyamukuru yateye iki kibazo ni iyicwa ry’umwe mu bakuru b’ingabo muri Iran, Qassem Soleimani, warashwe n’ibisasu by’Amerika. Aho uyu mwuka waba usura intambara yeruye hagati y’ibi bihugu?



Mu nkuru yacu yavugaga ku rupfu rwa Jenerali Soleimani twagaragaje ko umwuka mubi hagati ya Tehran na Washington warushaga kujya habi; magingo aya ibintu birarushaho kujya irudubi. Kuri uyu wa Kabiri, ahagana mu masaha y’isaa kumi n’imwe n’igice ku isaha ya Washington, ingabo za Iran zakoze igisa no kwihorera. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ibisasu birenze icumi byatewe ku birindiro bibiri by’ingabo z’Amerika biri muri Iraq.

Minisiteri y’ingabo y’Amerika (Pentagone) yemeje ko ibirindiro by’ingabo z’Amerika biherereye ahitwaal-Asad (aha hakorerwa n’ibijyanye n’ibikorwa by’indege za gisirikare) na Erbil byagabweho igitero n’ibisasu byaturutse muri Iran. Perezida Donald Trump na we yemeje ko ibi bitero byabaye. 

Yongeye kwibutsa abantu binyuze ku rukuta rwe rwa twitter ko Amerika ifite igisirikare gikomeye cyane. Amakuru dukesha ikinyamakuru Bloomberg Politics avuga ko ibi bisasu ntawe byahitanye. 

Kuba bitahitanye abantu ngo ni ikosa rito ababirashe bakoze mu bijyanye no guhamya igipimo, nyamara ibitangazamakuru byo muri Iran byo byemeza ko abantu 80 bahasize ubuzima. Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Hosseini Khameni, yatangaje ko iraswa ry’ibi bisasu ari nk’urushyi bakubise Amerika mu maso. 

“Natanze itegeko ryo kumwica ngo mposhe intambara, sinabikoreye kuyiteza.” Aya ni amagambo Donald Trump yitangarije ku giti cye mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’urupfu rwa Jenerari Major Qassem Soleimani. Aya magambo asobanura icyamuteye gutanga itegeko ryo guhitana uyu mu Jenerari. 

Ese koko iri tegeko rirahosha intambara cyangwa rirayiteza?

Amerika yatangaje ko uyu nyakwigendera Jenerali Majoro Qassem Soleimani yari inyuma y’ibitero byategurwaga byari kuzagabwa ku bikorwa by’Amerika. Nyuma yo kumuhitana, Iran na yo yarahiriye kuzihorera mu buryo bwose bushoboka, ari byo byatangiye kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma y'uko bigaragariye ko umwuka urushaho kugana ahabi, si Amerika na Iran bikirebwa n’iki kibazo gusa, ahubwo n’izindi nzego zatangiye kwinjira muri iki kibazo. Umuryango w’ibihugu bihuriye ku bufatanye mu bya gisirikare na poritiki, NATO, Umuryango w’Abibumbye kimwe n’umuryango w’ibihugu by’Uburayi byahagarukiye ikibazo cya Iran na Amerika. 

Kubera iki kibazo, Umuryango w’ibihugu by’Uburayi watumije inama y’igitaraganya izahuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu. Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) kimwe n’ibiro bya Perezida w’ u Burusiya yemeza ko Angela Merkel w’u Budage azahura na mugenzi we Vladimir Vladimirovich Putin. 

Iyi nama y’aba bakuru b’ibihugu izaba kuri uyu wa Gatandatu ku ya 11 Mutarama 2020 iziga ku kibazo kiri mu Burasirazuba bwo hagati bw’Isi ariho habarizwamo Syria na Iran.

Ese nyuma y'uko ibihugu n’imiryango yabyo ihagurukiye iki kibazo, byaba ari amarenga y’intambara yeruye?

Bamwe ntibatinya no kuvuga ko iyi ishobora kuba intangiriro y’intambara y’Isi, ariko si byo. Kuba imiryango mpuzamahanga kimwe n’ibihugu ku giti cyabyo byahagurukiye iki kibazo ntibisobanuye ko byateza intambara y’Isi. 

Abasesenguzi bagaragaza ko kubona ikintu cyateza indi ntambara y’Isi cyaboneka pe! Ariko ko kitahabwa agaciro nyuma y’isomo rikomeye Isi yigishijwe n’Intambara ya Mbere kimwe n’iya Kabiri z’Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theo4 years ago
    Birakomeye





Inyarwanda BACKGROUND