Nyuma y’amasaha macye mu gihugu cya Sweden abantu bataramenyekana bangiijwe ikibumbano cya Zlatan Ibrahimovic, abanya Chile bataramenyekana nabo bitwikiriye ijoro batera mu mujyi wa Tocopilla ahari ikibumbano cya rutahizamu wa Inter Milan Alexis Sanchez, maze bakimenagura mu isura, baracyangiiza.
Alexis
Sanchez w’imyaka 31 y’amavuko niwe
mukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y’igihugu ya Chile kuko amaze kugeza
mu bitego 41 mu mikino 124 amaze kuyikinira, ndetse akaba anafatwa nk’umwe mu bahanga iki gihugu cyagize
we n’umugabo uzwi ku izina rya Marcelo
Salas.
Abanya
– Chile mu busanzwe bafata Alexis nk’intwari, byumwihariko muri gace ka Tocopilla avukamo kuko yakamenyekanishije
ku isi yose ubwo yavaga muri Udinese yerekeza mu ikipe y’igihangange ya FC
Barcelone yo mu gihugu cya Espagne.
Sanchez
wavuye muri Arsenal akerekeza muri mukeba Manchester United, nyuma nayo ikamutiza
muri Inter Milan amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune ikomeye yagize mu
Ukwakira umwaka ushize, yagize uruhare rukomeye cyane mu kubaka umusingi w’ubuzima
ndetse n’iterambere ry’abaturage bo mu gace ka Tocopilla avukamo.
Sanchez
yahaye abana bo muri aka gace inkweto zo kwambara,abubakira amashuri yigisha iby’umupira w’amaguru,abubakira
ibitaro ariko bamwe mu bafana ntibahaye agaciro ibyo bikorwa byose yabakoreye
bamwitura kwangiiza ikibumbano cye (statue) giteretse mu mujyi wa Tocopilla, mu
gihugu cya Chile.
Iki
kibumbano cyakozwe mu rwego rwo guha
agaciro ndetse n’icyubahiro Alexis Sanchez, kikaba cyaramuritswe mu mwaka wa
2017 ariko nyuma y’imyaka 2 cyahise kimenagurwa.
Iki
kibumbano cyashyizweho ibirango by’amakipe Sanchez yakiniye arimo Udinese,
Arsenal , Manchester United na Barcelona.
Kugeza
ubu ntiharamenyekana impamvu nyirizina yateye abantu bataramenyekana kwitwikira
ijoro bakamenagura ikibumbano cya Alexis Sanchez mu maso ndetse na nimero 7 ye
mu gatuza.
Mu
minsi micye ishize, ikibumbano cya
Zlatan Ibrahimovic cyari kuri Stade ya Malmo cyangiijwe ndetse inarimburwa
n’abafana b’iyi kipe yamuzamuye bamushinja ko yashoye imari muri mukeba wayo
Hammarby.
Ikibumbano cya Sanchez kiri i Tocopilla kitarangiizwa
Abanya Chile bafata Sanchez nk'itwari yabo ndetse n'umunyabwenge
Abantu batazi bitwikiriye ijoro bangiiza ikibumbano cya Sanchez
Sanchez wavunitse ubu akinira Inter Milan yo mu Butaliyani
TANGA IGITECYEREZO