RFL
Kigali

Abanya- Chile bateye ikibumbano cya rutahizamu Alexis Sanchez barakimenagura- Amafoto-

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/01/2020 16:03
0


Nyuma y’amasaha macye mu gihugu cya Sweden abantu bataramenyekana bangiijwe ikibumbano cya Zlatan Ibrahimovic, abanya Chile bataramenyekana nabo bitwikiriye ijoro batera mu mujyi wa Tocopilla ahari ikibumbano cya rutahizamu wa Inter Milan Alexis Sanchez, maze bakimenagura mu isura, baracyangiiza.



Alexis Sanchez w’imyaka 31 y’amavuko  niwe mukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y’igihugu ya Chile kuko amaze kugeza mu bitego 41 mu mikino 124 amaze kuyikinira, ndetse akaba  anafatwa nk’umwe mu bahanga iki gihugu cyagize we n’umugabo uzwi ku izina rya  Marcelo Salas.

Abanya – Chile mu busanzwe bafata Alexis nk’intwari, byumwihariko  muri gace ka Tocopilla avukamo kuko yakamenyekanishije ku isi yose ubwo yavaga muri Udinese yerekeza mu ikipe y’igihangange ya FC Barcelone yo mu gihugu cya Espagne.

Sanchez wavuye muri Arsenal akerekeza muri mukeba Manchester United, nyuma nayo ikamutiza muri Inter Milan amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune ikomeye yagize mu Ukwakira umwaka ushize, yagize uruhare rukomeye cyane mu kubaka umusingi w’ubuzima ndetse n’iterambere ry’abaturage bo mu gace ka Tocopilla avukamo.

Sanchez yahaye abana bo muri aka gace inkweto zo kwambara,abubakira amashuri yigisha iby’umupira w’amaguru,abubakira ibitaro ariko bamwe mu bafana ntibahaye agaciro ibyo bikorwa byose yabakoreye bamwitura kwangiiza ikibumbano cye (statue) giteretse mu mujyi wa Tocopilla, mu gihugu cya Chile.

Iki kibumbano  cyakozwe mu rwego rwo guha agaciro ndetse n’icyubahiro Alexis Sanchez, kikaba cyaramuritswe mu mwaka wa 2017 ariko nyuma y’imyaka 2 cyahise kimenagurwa.

Iki kibumbano cyashyizweho ibirango by’amakipe Sanchez yakiniye arimo Udinese, Arsenal , Manchester United na Barcelona.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyirizina yateye abantu bataramenyekana kwitwikira ijoro bakamenagura ikibumbano cya Alexis Sanchez mu maso ndetse na nimero 7 ye mu gatuza.

Mu minsi micye ishize, ikibumbano cya Zlatan Ibrahimovic cyari kuri Stade ya Malmo cyangiijwe ndetse inarimburwa n’abafana b’iyi kipe yamuzamuye bamushinja ko yashoye imari muri mukeba wayo Hammarby.

 

Ikibumbano cya Sanchez kiri i Tocopilla kitarangiizwa


Abanya Chile bafata Sanchez nk'itwari yabo ndetse n'umunyabwenge


Abantu batazi bitwikiriye ijoro bangiiza ikibumbano cya Sanchez



Sanchez amaze gutsindira Chile ibitego byinshi


Sanchez wavunitse ubu akinira Inter Milan yo mu Butaliyani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND