RFL
Kigali

Sadio Mane yatowe nk’umukinnyi mwiza w'umunyafrika muri 2019 ahigitse Salah na Mahrez-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/01/2020 5:30
0


Bwa mbere rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Senegal, ukinira ikipe ya Liverpool Sadio Mane, yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2019, ahigitse Mahrez na Mohamed Salah bari bahanganye, mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri i Cairo mu Misiri byari byitabiriwe na Perezida wa FIFA.



I Hurghada ho mu Misiri niho habereye uyu muhango wari witabiriwe n’ibihangange byakanyujijeho muri ruhago nyafurika barimo Samuel Eto’o wari umuyobozi wa gahunda, umunyamisiri Mido, umunya Nigeria Kanu ndetse n’abayobozi bakuru b’umupira w’amaguru ku isi, barimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Arsene Wenger ushinzwe iterambere ry’umupira ku isi ndetse na Perezida wa CAF Ahmad Ahmad.

Ni ku nshuro ya mbere Sadio Mane yegukanye igihembo nk’iki, nyuma yo kwigaragaza cyane mu mwaka wa 2019, agafasha ikipe y’igihugu ya Senegal kugera ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2019, ndetse akanafasha ikipe ya Liverpool kwegukana igikombe cya Champions League ku mugabane w’iburayi.

Sadio Mane wahawe ’Golden Boot’ nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Bwongereza ya 2018-2019 nyuma yo kwinjizamo ibitego 22, agatsinda ibitego 10 mu mikino 11 byafashije Liverpool kwegukana igikombe cya EUFA Champions League nyuma y’imyaka 14, agafasha Senegal kugera ku mukino wa nyuma muri CAN 2019, ni we wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza muri Afrika.

Mu mwaka wa 2019 Sadio Mane yatsindiye ikipe y’igihugu ya Senegal ibitego 4 mu mikino 11 yayikiniye, anatsindira ikipe ya Liverpool ibitego 26 mu mikino 50, anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Mane wari umaze imyaka itatu ikurikiranye agera muri batatu ba nyuma ariko ntagire amahirwe yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka kuri iyi nshuro amahirwe yamusekeye ku nshuro ya mbere, ahigika umunya Algeria ukinira Manchester City Riyad Mahrez wegukanye iki gihembo mu mwaka wa 2016 ndetse n’umunya – Misiri ukinira Liverpool Mohamed Salah wari ufite ibihembo by’imyaka ibiri iheruka.

Umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika yatowe n’akanama gashinzwe ibya tekiniki muri CAF, Komite ya CAF, Abatoranijwe mu bahoze ari abayobozi muri CAF, Bamwe mu batwaye iki gihembo mu myaka yashize ndetse n’itangazamakuru.

Abatoza b’amakipe y’ibihugu, abakapiteni b’amakipe y’ibihugu ndetse n’abashinzwe ibya Tekiniki bari mu banyamuryango ba CAF nabo bagize uruhare mu gutora umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2019, mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abagore.

Sadio Mane yabaye umunya – Senegal wa mbere wegukanye iki gihembo mu myaka 17 ishize, dore ko uwaherukaga kugitwara aturuka muri Senegal ari El Hadji Diouf mu mwaka wa 2002.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo Sadio Mane yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu bintu bimushimishije mu buzima bwe, kwegukana igihembo nk’iki ari umuhungu uturuka mu cyaro cya kure mu gihugu cya Senegal, anashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo agere ku rwego agezeho kuri ubu.

Yagize ati”Ndishimye cyane, sinabona amagambo nabivugamo.  Njye mvuka mu cyaro cya kure cyane mu gihugu cya Senegal, ariko nishimiye ko kuri ubu ndi imbere y’imbaga nk’umukinnyi mwiza muri Afurika muri uyu mwaka, ndashimira buri wese wamfashije kugira ngo ngere kuri uru rwego, harimo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, abakinnyi bagenzi banjye, abafana, abayobozi ndetse n’abaturage ba Senegal bantera akanyabugabo buri munsi bigatuma nkora cyane”.

Ikipe y’abakinnyi 11 beza ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2019

AFRICA XI: Andre Onana, Serge Aurier, Joel Matip, Kalidou Koulibaly, Ashraf Hakimi, Idrissa Gana Gueye, Riyad Mahrez, Hakim Ziyech, Mohamed Salah, Pierre Emerick Aubameyang na Sadio Mane

Dore uko ibindi bihembo byatanzwe:

Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo: Sadio Mane (Senegal & Liverpool)

Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore: Asisat Oshoala (Nigeria & Barcelona)

Umukinnyi mwiza  w’umwaka mu bakina ku mugabane wa Afurika: Youcef Belaïli (Algeria & Esperance / Ahli Jeddah)

Umukinnyi mwiza ukiri muto: Achraf Hakimi (Morocco & Borussia Dortmund)

Umutoza mwiza w’umwaka mu bagabo: Djamel Belmadi (Algeria - Algeria)

Umutoza mwiza w’umwaka mu bagore: Desiree Ellis (South Africa)

Ikipe y’igihugu nziza y’umwaka mu bagabo: Algeria

Ikipe y’igihugu nziza y’umwaka mu bagore: Cameroon

Federasiyo y’umwaka wa 2019: Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Misiri

Umuyobozi mwiza w’ikipe: Moise Katumbi, Perezida wa TP Mazembe


Sadio Mane yegukanye iki gihembo ku nshuro ya mbere


Mane yishimiye igihembo yahawe


Mane na Samuel Eto'o Fils




Assisat niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza mu bagore


Ashraf Hakimi yahembwe nk'umukinnyi mwiza ukiri muto


Belmadi utoza Algeria niwe mutoza w'umwaka muri Afurika


Cameroon niyo kipe y'umwaka mu bagore


Algeria niyo kipe y'umwaka mu bagabo





Wenger na Kanu bari bitabiriye ibirori


Ikipe y'umwaka muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND