RFL
Kigali

Inzu iza ku mwanya wa mbere mu zitangaje ku Isi

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:8/01/2020 8:46
0


Iyi nzu yitwa PINEAPPLE UNDER THE SEA iherereye muri Scotland ikaba ifite ishusho y’inanasi, yubatswe mu kinyejana cya 18, imyaka imaze ku isi ikaba ariyo yatumye iza ku mwanya wa mbere ihigitse izindi.



Umwihariko w’iyi nzu ni uko aho yubatswe ari ho habaye aha mbere ku Isi hahinzwe urubuto rw’inanasi aho hari mu mwaka w’i 1731. Iyi nzu yubatswe na Dunmore John Murraymu mwaka w’I 1761.  

Iyi nzu isigaye imeze nka hotel kuri ubu kuko yakira abashyitsi baturutse impande zitandukanye ndetse ikaba inakurura ba mukerarugendo benshi bitewe n’umwihariko ifite wo kuba ari iya kera ndetse inaturiye agashyamba bituma harushaho kuba heza.

Impamvu ya mbere yatumye Dunmore yubaka iyi nzu yagira ngo ibe impano azaha umugore we ku munsi w’isabukuru ye.

Nyuma yo gutaha kwa Dunmore ava ku mirimo yari ashinzwe aho yari Guverineri muri Virginia akaza inanasi zareze aho hantu, nibwo hahise haza umuco wo gushyira inanasi ku marembo y’urugo igihe uwo muri urwo rugo atashye ava ku mirimo yarariho. Ibi bigafatwa nk’ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yagarutse mu rugo. Uyu muco ukaba  warakwirakwijwe n’abakora imirimo yo mu mazi harimo abashinzwe ingendo zikorerwa mu mazi n’abandi.

Nk'uko tubikesha Scotland’s National Tourism Organisation ,kuri ubu iyi nzu ntikiri umutungo w’abami ahubwo yabaye umutungo wa Scotland ikaba yakodeshwa kubifuza kuharara mu gihe bahatembereye aho hashobora kuraramo abantu barenga bane. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND