Iki kibumbano giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York kikaba gifite igisobanuro cy’ubwigenge ndetse ni naryo zina cyahawe.
Iki kibumbano giherereye mu
mujyi wa New York cyatanzwe nk’impano Ubufaransa bwari bugeneye Amerika mu
rwego rwo gukomeza umubano bari bafitanye ndetse no kwizihiza Revolution
y’Abanyamerika. Iki kibumbano kikaba cyarabumbwe n’Umufaransa witwa
Frederic-Auguste Bartholdi akabifashwamo na Gustave Eiffel.
Byari biteganyijwe ko iki kibumbano gisozwa mu mwaka wa 1876 ubwo America yari kuba yizihiza imyaka 100 ibonye ubwigenge. Cyaje gusozwa gukorwa neza mu mwaka w’I 1884 hanyuma cyoherezwa mu mujyi wa New York ku itariki 17 Kamena 1885, kiza (ikibumbano) gutahwa kumugaragaro ku itariki 28 Ukwakira 1886 na president Cleveland wagize ati:”Ntituzibagirwa ko ubwigenge bwabonye icyicaro iwacu,ndetse n’ubuturo bw’ubu bw’igenge ntibuzirengagizwa”.
Ikindi cyihariye kuri iki kibumbano nuko aricyo cyari kirekire gusumbya ibindi byose byari mu mujyi wa New York kuko kuva kuri foundation ugera ku itoroshi iri mu kiganza cy’umugore uri kuri iki kibumbano bingana n’intambwe zirenga 305.
Iki kibumbano cy’umugore
uzamuye akaboko k’iburyo mu kiganza cye harimo itara ryaka umuriro,munsi
y’ibirenge by’uyu mugore uri kuri iki kibumbano harimo ibyumba by’ibanga.Iki
kibumbano cyatwaye u Bufaransa amafaranga angana n’ibihumbi 250,000
by’amadolari ugereranyije n’iki gihe arenga miliyoni 5 z’amadolari.
Foundation iki kibumbano gihagazeho
ikaba yubatswe muri betaux ndetse muri bya byumba twavuze haruguru haraho
bashyize umuryango wa kabiri kuburyo uwagira ikibazo ari muri kimwe muri ibyo
byumba yabasha kubona aho asohokera mu gihe abuze ahandi.
Sibyo byumba by’ibanga
byonyine biri munsi y’ibirenge by’uyu mugore ahubwo no mu itoroshi iri mu
kiganza cy’iki kibumbano harimo ikindi cyumba cy’ibanga naho mu kiganza
cy’ibumoso cy’uyu mugore uri ku kibumbano handitsemo itariki n’umwaka America yaboneyeho
ubwigenge ariyo 4 Nyakanga 1776.
Kuri ubu iki kibumbano
cy’ubwigenge ni kimwe mu birango bikomeye bya America uko imyaka yagiye
itambuka cyagiye kiba icyicaro cya bimwe mu bikorwa bya politiki harimo no
kwamagana intambara,si ibi gusa kandi kuko iki kibumbano kifashishijwe muri
filime zigiye zitandukanye ndetse cyanasuwe n’abantu baturutse imihanda yose.
TANGA IGITECYEREZO