RFL
Kigali

Nyina wa Gakwaya Celestin (Nkaka) yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/01/2020 8:07
0


Celestin Gakwaya wamenyekanye cyane muri filime Serwakira nka Nkaka ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we. Iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 6/1/2020.



Urupfu rw'uyu mubyeyi rwemejwe n'umuhungu we Gakwaya Celestin wabitangarije INYARWANDA. Gakwaya yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugaragaza agahinda asigiwe n'umubyeyi we witabye Imana. Yanditse ati "Ruhukira mu mahoro mama wanyibarutse. Unsigiye irungu, gusa mbabajwe nuko ugiye utabonye icyo wansabye. Ruhukira ijabiro kwa Jambo."

Yakomeje avuga ko impanuro yahawe n'umubyeyi we zimufasha mu buzima bwa buri munsi. Ati "Mama nzagukumbura. Ndibuka umbwira ngo mwana wanjye ntuzabeho udafite abantu iruhande rwawe, kandi ngo umuntu nangirira nabi nzamutere umugongo nigendere sinzihorere. Nabigendeyeho na n'ubu byambereye akabando k'iminsi kugeza n'ubu. Nzakomeza mbyambare nk'umwambaro."


Gakwaya Celestin azwi cyane nka Nkaka muri sinema nyarwanda

Gakwaya aherutse kumurika filime ya Gikristo yise 'Ijuru tuvuga' irimo abakinnyi banyuranye yaba abazwi muri sinema nyarwanda ndetse n'abandi bashya ariko b'abahanga cyane mu gukina filime. Bamwe mu bakinnyi bari muri iyi filime ye nshya ni; GASANGWA Ereneste, MURENZI David, UMUMARARUNGU BUTERA Liliane, GAKWAYA Celestin, RUDASINGWA Daniella, RUKUNDO Emmanuel (RICK ROSS) n'abandi. Afite intego y’uko buri mezi atatu azajya ashyira hanze filime nshya ya Gikristo.


Gakwaya mu gahinda ko kubura umubyeyi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND