RFL
Kigali

Paul Pogba arasohoka abisikana na Lautaro Martinez yinjira muri Manchester United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/01/2020 17:47
0


Nyuma yo kunanirwa gusimbuza Romelu Lukaku muri Manchester United, iyi kipe ikagira ikibazo mu busatiri bwayo, bikagaragarira amaso ya benshi, kuri ubu yamaze kuva ku izima yiyemeza kurekura umukinnyi wayihenze kurusha abandi mu mateka Paul Pogba, yerekeze muri Inter Milan kugira ngo nayo ibone rutahizamu Lautaro Martinez.



Nutazi iby’umupira w’amaguru, byamutwaraga iminota micye cyane areba umukino wa Manchester United ubundi akakubwira ikibazo iyi kipe ifite, umutoza Ole Gunner afite abakinnyi beza bakiri bato kandi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, ariko ku ikipe ishaka kwitwara neza sicyo biyisaba cyonyine kuko biyisaba n’abakinnyi bakuze bayobora abandi mu bice byose by’ikibuga.

Marcus Rashford, Jesse Lingard na Daniel James nibo kuri ubu bayoboye ubusatirizi bwa Manchester United, ni abakinnyi beza ariko Babura umuyobozi, Babura umukinnyi mukuru kandi w’umuhanga kugira ngo babe bamwigiraho byinshi kandi umusaruro w’iyongere mu busatirizi bwa Manchester United.

Nyuma yo kurekura Pogba mu mwaka ushize akajya muri Inter Milan ntihashakwe umusimbura we, iyi kipe ikagira ikibazo mu busatirizi bwayo muri uyu mwaka w’imikino, yiyemeje kurekura Pogba akerekeza muri Inter Milan, mu gihe nayo yabaha rutahizamu w’umunya Argentina Lautaro Martinez, ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri shampiyona y’ubutaliyani ariko ikanongeraho amafaranga atari menshi.

Pogba umaze igihe adakina kubera ikibazo cy’imvune, bigaragara ko igihe asigaje mu ikipe ya Manchester United ari gito, kubera ko amakie akomeye arimo Real Madrid na Juventus yagaragaje ko amwifuza cyane.

Antonio Conte utoza Inter Milan, yifuza kongera gukorana na Pogba bagiranye ibihe byiza muri Juventus ariyo mpamvu ngo yakwemera gutanga Lautaro kugira ngo amubone.

Mino Raiola  uhagarariye Paul Pogba, mu minsi ishize yavuze ko atifuza kuzongera gukorana na Manchester United ariyo mpamvu ishobora gutuma uyu Mufaransa nawe ayivamo agasubira mu butaliyani yagiriye ibihe byiza mu mateka y’umwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

Ubuyobozi bwa Inter Milan buvuga ko ikipe iyo ariyo yose ishaka Lautaro Martinez nta mananiza igomba gutanga miliyoni 80 z’amayero, mu gihe Manchester United yifuza ko Pogba yayisohokamo hatanzwe miliyoni 150 z’amayero ku ikipe imwifuza.


Pogba umaze iminsi atameze neza muri Manchester ashobora gusubira mu Butaliyani


Pogba amaze iminsi adakina kubera imvune


Lautaro Martinez uhetse Inter Milan muri iyi minsi ari ku muryango winjira Old Trafford








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND