Nyuma yo kunanirwa gusimbuza Romelu Lukaku muri Manchester United, iyi kipe ikagira ikibazo mu busatiri bwayo, bikagaragarira amaso ya benshi, kuri ubu yamaze kuva ku izima yiyemeza kurekura umukinnyi wayihenze kurusha abandi mu mateka Paul Pogba, yerekeze muri Inter Milan kugira ngo nayo ibone rutahizamu Lautaro Martinez.
Nutazi
iby’umupira w’amaguru, byamutwaraga iminota micye cyane areba umukino wa
Manchester United ubundi akakubwira ikibazo iyi kipe ifite, umutoza Ole Gunner
afite abakinnyi beza bakiri bato kandi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru,
ariko ku ikipe ishaka kwitwara neza sicyo biyisaba cyonyine kuko biyisaba n’abakinnyi
bakuze bayobora abandi mu bice byose by’ikibuga.
Marcus
Rashford, Jesse Lingard na Daniel James nibo kuri ubu bayoboye ubusatirizi bwa
Manchester United, ni abakinnyi beza ariko Babura umuyobozi, Babura umukinnyi
mukuru kandi w’umuhanga kugira ngo babe bamwigiraho byinshi kandi umusaruro w’iyongere
mu busatirizi bwa Manchester United.
Nyuma
yo kurekura Pogba mu mwaka ushize akajya muri Inter Milan ntihashakwe
umusimbura we, iyi kipe ikagira ikibazo mu busatirizi bwayo muri uyu mwaka w’imikino,
yiyemeje kurekura Pogba akerekeza muri Inter Milan, mu gihe nayo yabaha
rutahizamu w’umunya Argentina Lautaro Martinez, ukomeje kwigarurira imitima ya
benshi muri shampiyona y’ubutaliyani ariko ikanongeraho amafaranga atari menshi.
Pogba
umaze igihe adakina kubera ikibazo cy’imvune, bigaragara ko igihe asigaje mu
ikipe ya Manchester United ari gito, kubera ko amakie akomeye arimo Real Madrid
na Juventus yagaragaje ko amwifuza cyane.
Antonio
Conte utoza Inter Milan, yifuza kongera gukorana na Pogba bagiranye ibihe byiza
muri Juventus ariyo mpamvu ngo yakwemera gutanga Lautaro kugira ngo amubone.
Mino
Raiola uhagarariye Paul Pogba, mu minsi
ishize yavuze ko atifuza kuzongera gukorana na Manchester United ariyo mpamvu
ishobora gutuma uyu Mufaransa nawe ayivamo agasubira mu butaliyani yagiriye
ibihe byiza mu mateka y’umwuga we wo gukina umupira w’amaguru.
Ubuyobozi
bwa Inter Milan buvuga ko ikipe iyo ariyo yose ishaka Lautaro Martinez nta
mananiza igomba gutanga miliyoni 80 z’amayero, mu gihe Manchester United yifuza
ko Pogba yayisohokamo hatanzwe miliyoni 150 z’amayero ku ikipe imwifuza.
Pogba umaze iminsi atameze neza muri Manchester ashobora gusubira mu Butaliyani
Pogba amaze iminsi adakina kubera imvune
Lautaro Martinez uhetse Inter Milan muri iyi minsi ari ku muryango winjira Old Trafford
TANGA IGITECYEREZO