Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa amakipe cyangwa abantu ku giti cyabo bagurisha amakipe yabo ku mikino runaka, akitsindisha kugira ngo abone akayabo k’amafaranga yategeye, ibi bizwi nka betting. Umuyobozi wa FERWAFA Sekamana Jean Damascene avuga ko ntabyo azi ariko bibaye hari n’ibihari uwabifatirwamo yabihanirwa bikomeye.
Nta
muntu cyangwa ikipe yo mu Rwanda yigeze ishyirwa hanze ko hari imikino yategeye
ikitsindisha nkana kugira ngo ibone amafaranga, ariko iki ni ikibazo
gihangayikishije benshi mu bakunda bakanakurikira umupira w’amaguru.
Mu
bihugu byo ku mugabane w’iburayi ndetse na Amerika iki kibazo cyamaze gufata
indi ntera, aho amakipe bayakoramo ubucuruzi bakayagurisha ku mikino runaka,
akitsindisha nkana kugira ngo amafaranga yategewe aboneke, kenshi na kenshi ku
imikino iba yitezwe na benshi, hari igihe abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi
batishimira imigendekere y’umukino n’ubwitange bw’amakipe mu kibuga, ugasanga
basubira ku macumbi yabo bahuriza ku kintu kimwe bati” Amakipe yararangiye”,
nyamara ariko ugenzuye neza usanga atariko biri kuko hari ikiba cyihishe inyuma
ya byose.
Shampiyona
y’u Rwanda yagiye ku rutonde rwa shampiyona zitegerwa ku isi, muri kompanyi
zicuruza imikino yo gutega. Ibi n’ubwo bishobora kuba bitarigaragaza nko mu
bindi bihugu ariko biteye inkeke k’umupira w’u Rwanda n’ubundi wari usanzwe
wifitiye ibibazo byawubayeho karande.
Hari
imikino imwe n’imwe yo muri shampiyona y’u Rwanda, witegereza imigendekere yayo,
igasiga ibimenyetso ko nihatagira igikorwa mu maguru mashya, umupira w’u Rwanda
nawo uzisanga uri kubyazwa inyungu n’abantu ku giti cyabo.
Ni
kenshi cyane abafana b’amakipe binubira imisifure ku mikino itandukanye muri
shampiyona y’u Rwanda, yewe rimwe na rimwe ugasanga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda ribafatira ibihano, birimo no guhagarikwa mu gihe runaka badasifura.
Mu
kiganiro umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ret. Brig.
Gen. Sekamana Jean Damascene aherutse kugirana n’itangazamakuru, ubwo
hasuzumwaga uburyo umwaka wa 2019 wagenze mu mupira w’amaguru ndetse n’ibyimirijwe imbere gukorwa mu gihe kiri imbere, hagarutswe ku kibazo cya betting mu mupira w’amaguru
w’u Rwanda, ariko Sekamana yavuze ibyo ntabyo azi ariko bibaye binahari
uwabifatirwamo yabihanirwa by’intangarugero.
Yagize
ati”Ibya betting mu mupira w’u Rwanda ni ubwambere mbyumvise, gusa njye ntabyo
nzi, ariko bibaye binahari hari amategeko abihana ahari, uwabifatirwamo hari n’ibimenyetso
simusiga bibigaragaza, yahanwa bikomeye akabera abandi urugero”.
Nubwo
nta ngamba zihari zo gkumira iki cyorezo, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo mu
Rwanda bakwiye gutangira hafi amazi atararenga inkombe, kuko hari ibimenyetso bimwe
na bimwe byamaze kugaragara ko betting yashinze ibirindiro mu mupira w’amaguru
w’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwemeza ko ibya betting ntabyo buzi mu mupira w'amaguru w'u Rwanda
Gen. Sekamana Jean Damascene yemeza ko hagize ufatirwa mu bya betting mu mupira w'amaguru y'u Rwanda yabihanirwa by'intangarugero
Itangazamakuru riburira FERWAFA ko itagize icyo ikora mu maguru mashya, betting izangiza umupira w'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO