RFL
Kigali

Nyuma y’inyaka 16, Jean Kasusula yatandukanye na TP Mazembe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2020 15:02
0


Kasusula Jean w’imyaka 37 wanditse amateka akomeye muri TP Mazembe yo muri DR Congo ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Congo izwi nka Leopards, yamaze gutandukana na Tous Puissant Mazenze yakiniye mu myaka 16 ishize, nyuma yuko amasezerano yari afite muri iyi kipe arangiye ubuyobozi ntibwashatse kumugumana, bikaba bivugwa ko ashobora kujya muri A



Uyu munya Congo wakinnye igihe kirekire muri TP Mazembe akayifasha kwitwara neza muri Congo, ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi, yamaze gutandukana nayo nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter ndetse no ku rubuga rw’iyi kipe, aho banditse amagambo amushimira, anamutaka mu myaka 16 bari bamaranye.

Bagize bati” Jean Kasusula, ntitwabona amagambo asobanura impano afite, azahora mu mitima y’abakunzi ba TP Mazembe, umwambaro we uzakomeza kutubera urwibutso.”

“ Amahirwe masa Jean, TP Mazembe hazahora ari iwanyu mu rugo”.

Mu myaka 16 Jean Kasusula yari amaze muri TP Mazembe, yayifashije gutwara ibikombe 10 bya shampiyona ya DR Congo, ndetse n’ibikombe bitatu bya Congo Super Cup.

Mu marushanwa akomeye yo muri Afurika, yafashije ikipe ye kwegukana ibikombe bitatu bya CAF Champions League ndetse n’ibikombe bibiri bya CAF Confederations Cup.

Akarusho, ni uko yanafashije TP Mazembe gutwara ibikombe bitatu bya CAF Super Cup.

Jean Kasusula, yagaragaye mu ikipe ya TP Mazembe yitabiriye imikino y’igikombe cy’isi cy’amakipe mu mwaka wa 2010, aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Inter Milan ibitego 3-0, ihita ibura igikombe ityo cyari kigiye gutaha ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka.

Kasusula yafashije ikipe y’igihugu ya DR Congo izwi nka Leopards, kwegukana irushanwa rya CHAN 2009, yongera gufasha igihugu cye muri CAN 2015, aho begukanyeumwanya wa gatatu, maze  bambikwa imidari.

Ntiharamenyekana akazoza ka Kasusula Jean, niba akomeza gukina umupira w’amaguru cyangwa awusezera burundu, gusa hari amakuru yatangiye gusakara muri DR Congo avuga ko uyu mugabo ashobora kwerekeza muri  AS VITA Club ikunze gukinisha abakinnyi bakuze.


Jea Kasusula yokose ibikorwa bikomeye muri TP Mazembe


Kasusula Jean yatandukanye na TP Mazembe nyuma y'imyaka 16 ayikinira


Kasusula yakiniye ikipe y'igihugu ya DR Congo igihe kirekire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND