RFL
Kigali

Byinshi ku nama ya 'Creative Africa Exchange' izitabirwa na Idris Elba, Perezida Kagame n'abandi

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:4/01/2020 12:01
2


Creative Africa Exchange, mu magambo ahinnye ikaba (CAX), biteganijwe ko igiye kubera mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali kuva ku itariki ya 16, Mutarama, kugera tariki 18, uyu mwaka. Ibi, ni ibikorwa bizitabirwa n’ abagera mu 2000.



Creative Africa Exchange ni iki?

Iyi CAX yakozwe ndetse inayoborwa na Times Multimedia. CAX yashyizweho ngo ibe imbarutso yo gushyira hamwe ubukungu bw’ Afurika, mu buryo bwo gutera ingabo mubitugu bimwe mu bihangirwa muri Afurika—nk’ ibitabo, filimi, ibihangano by’ ubugeni n’ ibindi—bigaragara ko bitari ku rwego rushimishije. Ubwo CAX ingamba ifite ni uko ibyo bigomba gushyirwa hamwe, bikabyazwa umusaruro ufatika, hanyuma bika n’ imbarusto yo guhindura umugabane muri rusange.

CAX yashyizweho mu Ukuboza, 2018, mu nama ya Intra Africa Trade Fair, yabereye I Cairo muri uwo mwaka nyine. CAX ikaba yihariye mu ugushakira ibisubizo mu bice nk’ amuzika, ubugeni, imideri, ubuvanganzo, umuco, kumurika, filimi ndetse na tereviziyo.

Intumbero za CAX mu mwaka wa 2020

Amakuru dukesha urubuga rwa CAX, igaragaza ko batekereza ko hazaboneka amafaranaga agera kuri miriyali 2 z’ amadolari aturutse mu bucuruzi, ndetse n’ amasezerano mu ishoramari. Hateganijwe ko hazaboneka abantu bitabira inama bagera ku 1, 500, baturutse mu bihugu 68, n’ abazakora imurikagurisha bagera kuri 250.

‘CAX Weekend’ igiye kubera Kigali kuva 16-18, Mutarama, 2020

Ibikorwa bya CAX byateguwe na Times Multimedia (TMM), biterwa inkunga na Banki Nyafurika Ishinzwe Ibisoka n’ Ibyinjira; ‘African Export-Import Bank’ (Afreximbank), hakaba n’ abafatanya bikorwa nka Afurika Yunzubumwe (African Union), UNESCO, ndetse n’abandi batandukanye.

CAX Weekend iteganijwe kubera mu mujyi mukuru w’ u Rwanda, Kigali muminsi mikeya iri imbere, biteganijwe ko izahuriza hamwe abantu bagera ku 2000, baturutse mu bihugu bisaga 68—muri Afurika, ndetse no hanze yayo. Mu bigomba gukorwa, hazabonekamo n’ imurikagurisha, aho abantu bazahabwa umwanya wo kumenyana, kurema amahirwe y’ imikoranire, ndetse n’ ishoramari.

Amakuru dukesha Ethiopian Monitor, agaragaza ko hazabaho n’ umwanya wo gutaramira abitabiriye ibi bikorwa bya CAX Weekend.

Muri iyi minsi itatu—kuva 16-18—hazaba hari abateganijwe gutanga ibiganiro. Muri bo harimo ibyamamare muri filimi ku isi, ndetse n’ abayobozi mu nzego zitandukanye. Twavugamo: Prof. Benedict Oramah, perezida wa Afreximbank; Steve Harvey, Djimmon Hounsou, Idris Elba, ndetse n’ abandi batandukanye.

CAX Weekend kandi, izava mu Rwanda itashye urubuga Nyafurika rizajya rumurika ibihangano nka; filimi, amashusho, umuziki ndetse n’ amahirwe. Ibi, biri mucyo bise MVMO (Movies, Videos, Music& Opportunities), hatezwa imbere Intra- African Trade Fair, muri ibi bikorwa bya CAX kandi hanatahwa Isoko Rusange Nyafurika (African Free Trade Network), hanyuma hanatezwe imbere ibijyanye n’ imideri.

Ni kuva tariki 16 kugera 18, Mutarama, 2020, I Kigali.

Iyandikishe hano→ CAX Weekend 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Freddie4 years ago
    Mbanje kubasuhuza abanditsi b'Inyarwanda.com no kubashimira ko mukora uko mushoboye mukatugezaho amakuru y'ibyabaye, ibiri kuba, n'ibizaba mu gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo. Impamvu nanditse nagaragazaga impungenge mfite kubirebana n'iyi nkuru mwanditse. - Creative Africa Exchange (CAX) yarabaye? Yaba iri kubera he ko mbona mwanditse ko izaba guhera ku itariki 16/01 ikageza 18/01/2020? - Amakuru mutangaza mumeze nk'abayahagazeho ariko ikigaragara nta hantu na hamwe mugaragaza ko mwaganiriye n'abashinzwe gutegura CAX haba mu Rwanda cg ku cyicaro cya CAX, - Abantu benshi biyandikishije bifashishije link mwatanza cyangwa iyo bakuye ku rubuga rwa CAX bose ntibigeze basubizwa ngo bamenyeshwe uko gahunda y'inama iteguye! Nyamara benshi bohereje ama kopy y'amarangamuntu cyangwa passport zabo bibwira ko bazohereje abantu bizewe. Muri make nabazaga ni kizere kingana gute cyangwa n'ubuhe bushishozi mwakoresheje mutangaza iby'iyi nama ko njye mbona bishoboka ko byari ibinyoma nta nama nk'iyi iri kubera i Kigali. Mwafasha abanyarwanda basoma inkuru zanyu cyane cyane abasomye iyi bakamenya uko byagenze. Murakoze. Mugire amahoro
  • eric niyonkuru4 years ago
    Murakoze cyane, none kwitabira iyi nama bisaba iki?





Inyarwanda BACKGROUND