Inyandiko z’impuguke zigaragaza ko mbere y’uko umuntu ashyirwa hano ku isi, hahozeho ibindi binyabuzima—inyamaswa ahanini. Abantu, mu myaka myinshi cyane bitekerezwa ko bamaze ku isi, hari byinshi bayihiduyeho ku buryo bukomeye, none bimwe muri ibyo baratekereza ko bishobora kuba intandaro y’ishiraho ry’abantu.
Wabyumvise
neza ko bimwe mu byo ikiremwa muntu gikora harimo ibigiye kuzaba intandaro y’
uko abantu bashiraho ku buryo buteye ubwoba! Mu nkuru
yacu yagaragaje ibiranga ‘civilization’, twagaragaje n’ ibyayikuraho ko harimo
n’ ibikorwa bya muntu.
Ihumana ry’ ikirere ndetse n’
ihindagurika ry’ ibihe
Nk’ uko bigaragara ku rubuga rw’ Umuryango Ushinzwe Ubuzima ku Isi (World Health Organization), mu bantu 10, icyenda (9) muri bo bahumeka umwuka uhumanye, bityo bikaba intandaro y’ iyangirika ry’ ibihaha kuko umuntu aba yinjije muri we uduce twangiza mu gihe aba arimo ahumeka.
Uretse
ibihaha, hangiraka kandi n’umutima, ndetse n’ubwonko. Hiyongeraho ubundi
burwayi nka kanseri, ibyo, bikaba bitwara abagera kuri miliyoni 7 buri mwaka.
Uyu muryango ugaragaza ko 90% y’abo bapfa baturuka mu bihugu bikennye cyangwa
biri mu nzira y’amajyambere.
Ni
mu bikorwa byo guhumanya ikirere usanga habonekamo uruhare runini mu
ihindagurika ry’ibihe. Ibyinshi mu bibazo by’Ibiza; nk’ishya ry’amashamba,
izuba ritwika ku buryo budasanzwe, ndetse n’ibindi nk’imvura nyinshi itera
imyuzure, usanga impuguke zigaragaza ko ibyo byose bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere.
Ibihumanya (ibidukikije)
Dushingiye
ku gisobanuro dukura mu nyandiko za Britannica,
bagaragaza ko kibe ari umwuka (gas), igisukika (liquid) cyangwa se igifatika
(solid) cyangwa ubundi buryo bwose bw’ imbaraga—ubushyuhe, amajwi, n’ ibindi. Akenshi,
ibihumanya bikunze kugaragazwa mu mwuka, mu mazi, ndetse no mubutaka.
Inyandiko
yakozwe na INESCO, igaragaza ko ‘United Nations Environment Programme’, inyigo
yakozwe mu 2006, yerekana ko ku birometero kare bigera kuri 3 by’ inyanja,
hasangwa ibisigazwa bya ‘plastic’ bisaga ibihumbi 46, 000. Inyandiko igaragaza
ko kandi ubwoko bw’ inyoni (ibiguruka) zo kumazi, zihitanwa n’ izi ‘plastic’
zibarirwa muri miliyoni buri mwaka, ndetse n’ ibinyamabere byibera mu mazi
bikabakaba ibihumbi 100, 000.
Mu
bihumanya kandi, habonekamo ibyangiza amazi ahanini by’ umwanda ndetse ‘ibyamaze
gukoreshwa n’ abantu bijugunywa mu migezi, ibiyaga, amasoko, yewe n’ inyanja. Nka
raporo ya UNICEF yasohowe mu mwaka wa 2013, igaragaza ko imfu z’ abana bari
munsi y’ imyaka itanu zari ziganje mu bihugu 5; Ubuhindi, Nigeria, Congo,
Pakistan, n’ ubushinwa. Nk’ ubuhinid bwari kuri 24% naho Nigeria ari 11%—
ikigero cy’ abana bapfaga bari munsi y’ imyaka 5 bitewe n’ ubuhumane bw’ amazi.
Uubhumane
mu bidukikije buteje ikibazo ku isi hose, ko bwivugana Ubuzima bwa benshi mu
batuye iyi. Dore imibare igaragazwa n’ ubushakashatsi
yo mu 2015. Mu Buhinde hapfuye abagera kuri miliyoni 2.5, mu Bushinwa hapfa
miliyoni 1.8. Muri rusange hapfuye miliyoni 9 ku isi hose, bituma imfu zabayeho
muri uwo mwaka ubuhumana bwikubira 16% yazo, bwikubye inshuro 3 imfuza za SIDA.
Indwara
Nk’
indwara abantu batanduzanya wenda basuhuzanyije, urugero nka ‘Diabetes’. Ureste
iyi, hari naza kanseri (cancer), ndetse n’ indwara z’ umutima. Ikiriho ni uko
izi ari indwara ubu zisigaye zifitwe n’ abantu b’ ingeri zose. Izi ndwara rero
zihariye 70% y’ imfu ziri ku isi, ubwo hapfa abantu miliyoni 41 buri mwaka
bazize izi ndwara. Muri abo, miliyoni 15 baba bari hagati y’ imyaka 30-69, ubwo
80% muri bo baba baturuka mu bihigu biri mubukene cyangwa se biri munzira y’
amajyambere.
Indwara
hari n’ izandura. Ntabwo waba umaze kwibagirwa icyorezo cyateye mu baturanyi b’
I Congo. Ubu hari n’ iki cyorezo cyizwi nka Zika. Iki, nacyo ni icyorezo kibasira
abana, hanyuma bakavuka bafite ibibazo.
Kuyenga kw’ibitare by’ urubura
71% by’ubuso bw’isi ni amazi. Aya, yiganje mu bice by’inyanja. Gusa, hari amazi isi ifite, ariko ikaba isa nk’iyayakonjesheje; urubura. NASA ivuga ko buri myaka 10 ibice by’isi bibitse ibitare by’urubura bigenda biyonga ku rugero rwa 9%.
Icyo bisobanuye, ni uko iyo ibi bitare by’ urubura biyonze, biba amazi
asanzwe, hanyuma akajya mu Nyanja bityo inyanja zikagenda ziyongera. Impungenge ni
uko rimwe aya mazi azuzura, hanyuma imijyi yari miremire ku isi, ikisanga munsi
y’amazi!
Kimwe
mu bikomeye bitera ibi bitare by’ urubura kuyonga harimo imihidagurikire y’ikirere, ituma mu bice bya Arctic—ibice by’amajyaruguru y’ isi bikonja cyane—harasa izuba rishengesha ibi bitare.
Ubwiyongere bw’ abantu
Ntabwo
twavuga ibiteye isi yose impungenge ngo tubivemo, gusa muri uko kugira
impungenge, ahanini biterwa n’uko abantu batuye isi bagenda bapfa urucogo
cogo, ariko bamwe mu basobanukiwe ibya ‘science’
bagaragaza ko hadashatswe igisubizo, Ubuzima ku isi bwashiraho.
N’
ubwo abantu bagenda bapfa ku buryo bwiyongera buri mwaka, ntabwo ababyara
bahwema kubyara abandi, bityo imibare y’abatuye isi ikiyongera kurushaho!
Imibare
y’ abatuye isi kuva mu mwaka wa 2001, kugera mu mwaka wa 2020. (imyaka 20).
Umwaka
Imibare
y’abaturage Ubwiyongere (%)
2020 7,794,798,739 1.05 %
2019 7,713,468,100 1.08 %
2018 7,631,091,040 1.10 %
2017 7,547,858,925 1.12 %
2016 7,464,022,049 1.14 %
2015 7,379,797,139 1.16 %
2014 7,295,290,765 1.17 %
2013 7,210,581,976 1.19 %
2012 7,125,828,059 1.20 %
2011 7,041,194,301 1.21 %
2010 6,956,823,603 1.22 %
2009 6,872,767,093 1.23 %
2008 6,789,088,686 1.24 %
2007 6,705,946,610 1.24 %
2006 6,623,517,833 1.25 %
2005 6,541,907,027 1.25 %
2004 6,461,159,389 1.25 %
2003 6,381,185,114 1.26 %
2002 6,301,773,188 1.27 %
2001 6,222,626,606 1.29 %
Src: who.int, worldometers.info, Britannica.com, telegraph.co.uk, thelancet.com, unicef.org, unesco.org, statista.com, dailymail.co.uk, inhabitat.com
TANGA IGITECYEREZO