Nyuma y’akaruhuko gato amakipe yari arimo, nyuma yo gusoza igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, amakipe aragaruka mu kibuga mu mpera z’iki cyumweru akina umunsi wa 16, uhereye kuri uyu wa gatandatu ahateganyijwe umukino ukomeye hagati ya APR FC ya mbere na AS Kigali ya 11 ku rutonde rwa shampiyona
Shampiyona
y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’akaruhuko
amakipe yari arimo, akaba yaranaboneyeho kongera imbaraga mu bakinnyi aho hari
amasura mashya amakipe yitabaje kugira ngo azabafashe kwitwara neza mu mikino
yo kwishyura.
Ku
ikubitira kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya APR FC irakira AS Kigali kuri Stade ya
Kigali i Nyamirambo saa 15:00’, umukino ubanza wabahuje amakipe yombi yari yagabanye amanota nyuma yo
kunganya.
Undi
mukino ukomeye witezwe na benshi uzaba
ku Cyumweru aho Rayon Sports ya Gatatu
ku rutonde rwa shampiyona izakira Gasogi United ya 10, saa 15:00’ kuri Stade ya
Kigali i Nyamirambo, aya makipe yombi nayo mu mukino ubanza yari yanganyije
0-0.
Abakinnyi
8 bayobowe na Byiringiro Lague na Bukuru Christophe ba APR FC nibo batemerewe
gukina umikino w’umunsi wa 16 bitewe n’ibibazo by’amakarita babonye mu mikino iheruka.
Byiringiro
Lague wa APR FC yahawe ikarita itukura ku mukino uheruka wa Rayon Sports ndetse
na Bukuru Christophe bakinana nawe
wujuje amakarita atatu y’umuhondo.
Imikino
ibanza yasojwe APR FC ariyo ya mbere, aho ifite amanota 37, igakurikirwa na
Police Fc ya kabiri ifite amanota 32, Rayon Sports ikazikurikira ku mwanya wa
Gatatu n’amanota 31, mu gihe Heroes Fc iri ku mwanya wa nyuma wa 16, aho ifite amanota umunani.
Imikino y’umunsi wa 16:
Ku wa Gatandatu tariki 04 Mutarama
2020.
APR
FC vs As Kigali (Stade de Kigali, 15:00)
Heroes
FC vs Bugesera FC (BUGESERA STADIUM, 15:00)
SC
Kiyovu vs Etincelles FC (MUMENA STADIUM, 15:00)
Espoir
FC vs Mukura VS (RUSIZI STADIUM, 15:00)
Ku Cyumweru tariki 05 Mutarama 2020
Gicumbi
FC vs Marines FC (MUMENA STADIUM, 15:00)
Musanze
FC vs AS Muhanga (UBWOROHERANE STADIUM, 15:00)
Sunrise
FC vs Police FC (GOLGOTHA STADIUM, 15:00)
Rayon
Sports vs Gasogi UTD (KIGALI STADIUM, 15:00)
Abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi
wa 16 wa shampiyona
1.
NZAYISENGA Jean D’Amour (SUNRISE FC)
2.
BUKURU Christophe (APR FC)
3.
BYIRINGIRO Lague (APR FC)
4.
NGARAMBE Ibrahim (BUGESERA FC)
5.
MUNYAKAZI Yussuf (POLICE FC)
6.
BIKORIMANA Gerard (MUKURA)
7.
NGABO MUCYO Fred (ETINCELLES FC)
8. NDATIMANA Robert (GICUMBI FC)
Umukino ubanza muri shampiyona APR FC yari yanganyije na AS Kigali
Umukino wa shampiyona uheruka guhuza Gasogi United na Rayon Sports baguye miswi
Uko imikino y'umunsi wa 16 iteganyijwe
Uko amakipe yasoje imikino ibanza ahagaze
TANGA IGITECYEREZO