RFL
Kigali

RPL: Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irasubukura hakinwa imikino yo kwishyura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/01/2020 15:02
1


Nyuma y’akaruhuko gato amakipe yari arimo, nyuma yo gusoza igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, amakipe aragaruka mu kibuga mu mpera z’iki cyumweru akina umunsi wa 16, uhereye kuri uyu wa gatandatu ahateganyijwe umukino ukomeye hagati ya APR FC ya mbere na AS Kigali ya 11 ku rutonde rwa shampiyona



Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’akaruhuko amakipe yari arimo, akaba yaranaboneyeho kongera imbaraga mu bakinnyi aho hari amasura mashya amakipe yitabaje kugira ngo azabafashe kwitwara neza mu mikino yo kwishyura.

Ku ikubitira kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya APR FC irakira AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15:00’, umukino ubanza wabahuje  amakipe yombi yari yagabanye amanota nyuma yo kunganya.

Undi mukino ukomeye  witezwe na benshi uzaba ku  Cyumweru aho Rayon Sports ya Gatatu ku rutonde rwa shampiyona izakira Gasogi United ya 10, saa 15:00’ kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aya makipe yombi nayo mu mukino ubanza yari yanganyije 0-0.

Abakinnyi 8 bayobowe na Byiringiro Lague na Bukuru Christophe ba APR FC nibo batemerewe gukina umikino w’umunsi wa 16 bitewe n’ibibazo by’amakarita babonye mu mikino iheruka.

Byiringiro Lague wa APR FC yahawe ikarita itukura ku mukino uheruka wa Rayon Sports ndetse na  Bukuru Christophe bakinana nawe wujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Imikino ibanza yasojwe APR FC ariyo ya mbere, aho ifite amanota 37, igakurikirwa na Police Fc ya kabiri ifite amanota 32, Rayon Sports ikazikurikira ku mwanya wa Gatatu n’amanota 31, mu gihe Heroes Fc iri ku mwanya wa nyuma  wa 16, aho ifite amanota umunani.

Imikino y’umunsi wa 16:

Ku wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2020.

APR FC vs As Kigali (Stade de Kigali, 15:00)

Heroes FC vs Bugesera FC (BUGESERA STADIUM, 15:00)

SC Kiyovu vs Etincelles FC (MUMENA STADIUM, 15:00)

Espoir FC vs Mukura VS (RUSIZI STADIUM, 15:00)

Ku Cyumweru tariki 05 Mutarama 2020

Gicumbi FC vs Marines FC (MUMENA STADIUM, 15:00)

Musanze FC vs AS Muhanga (UBWOROHERANE STADIUM, 15:00)

Sunrise FC vs Police FC (GOLGOTHA STADIUM, 15:00)

Rayon Sports vs Gasogi UTD (KIGALI STADIUM, 15:00)

Abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi wa 16 wa shampiyona

1. NZAYISENGA Jean D’Amour (SUNRISE FC)

2. BUKURU Christophe (APR FC)

3. BYIRINGIRO Lague (APR FC)

4. NGARAMBE Ibrahim (BUGESERA FC)

5. MUNYAKAZI Yussuf (POLICE FC)

6. BIKORIMANA Gerard (MUKURA)

7. NGABO MUCYO Fred (ETINCELLES FC)

8. NDATIMANA Robert (GICUMBI FC)

Umukino ubanza muri shampiyona APR FC yari yanganyije na AS Kigali

Umukino wa shampiyona uheruka guhuza Gasogi United na Rayon Sports baguye miswi


Uko imikino y'umunsi wa 16 iteganyijwe


Uko amakipe yasoje imikino ibanza ahagaze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Faustin4 years ago
    Gitinyiro yacu nikomeze idutsindire amakipe knd umukinowose bawufate nkafinari ntibakiyumvisheko hari umukino woroshye abafana dukeneye amanota n'ibitego





Inyarwanda BACKGROUND