Mu kiganiro umutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sports Tony Hernandez yagiranye n’itangazamakuru mbere yuko iyi kipe ihuguruka i Huye kuri uyu wa Gatanu yerekeza mu karere ka Rusizi aho ifitanye umukino na Espoir FC, yatangje ko mu minsi micye Mukura iza kuba ifite utoza wungirije uturutse muri Espagne ndetse n’abakinnyi 2 bashya.
Mukura
Victory Sports igiye gutangira imikino yo kwishyura ifite icyuho mu batoza
bayo, nyuma yuko abayifashije mu gice kibanza cya shampiyona birukanwe
bavugwaho ibibazo bya ruswa ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports ibitego 5-1
kuri Stade ya Kigali, ntabwo yahise yihutira gushaka ababasimbura kubera ko ubuyobozi
bw’iyi kipe bwahaye uburenganzira umutoza Tony Hernandez bwo kwishakira umwungiriza.
Mu
kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mbere yuko
Mukura VS ihaguruka i Huye yerekeza mu karere ka Rusizi gukina na Espoir FC
umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uteganyijwe
kuba kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko ikipe yiteguye neza ariko itazaba ifite
abakinnyi bayo 4 bakomeye kubera ikibazo
cy’imvune, abo ni Rugirayabo Hassan, Senzira Mansour, Tuyishimire Eric
Congolais na Nwosu Samuel.
Kubirebana
n’icyibazo cy’umutoza wungirije ndetse n’abakinnyi bashobora kuza kongera
imbaraga muri iyi kipe, Tony Hernandez yabisubije muri aya magambo.
Yagize
ati”Ku kibazo kijyanye n’umutoza wungirije kiracyemuka vuba aho kubera ko hari
umutoza ugiye kuva mu gihugu cya Espagne uzagera mu karere ka Huye mu minsi
micye, akaba atazaza wenyine kuko azazana n’umukinnyi w’umunya Espagne uzaza
gukinira ikipe ya Mukura ndetse hakazaza n’undi mukinnyi umwe uturuka ku
mugabane wa Amerika y’epfo nawe uzaza gukinira Mukura”.
Mukura
Victory Sports yasoje imikino y’igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa
Gatanu aho ifite amanota 22, ikaba yaratsinze imikino 6, inganya imikino 4,
itsindwa imikino 5 mu mikino 15.
Uyu
musaruro ukaba utarashimishije ubuyobozi ndetse n’abafana ba Mukura
byumwihariko bakaba barababajwe no gutsindwa mu buryo bugayitse na Rayon Sports
mu mikino ibanza ya shampiyona ibitego 5-1.
Mukura
VS iratangira imikino yo kwishyura kuri uyu wa Gatandatu yesurana na Espoir Fc
umukino uzabera mu karere ka Rusizi ku kibuga cya Kamarampaka.
Tony Hernandez avuga ko mu minsi micye arabona umwungiriza n'abakinnyi bashya
Abafana ba Mukura barifuza umusaruro mwiza mu gice cya kabiri cya shampiyona
Umutoza Hernandez na Ntwari Evode mu kiganiro n'itangazamakuru mbere yo kujya i Rusizi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu
Hassan Rugirayabo ntari mu bakinnyi bazakina na Espoir FC kuri uyu wa Gatandatu
Nwosu Samuel nawe ntazakina na Spoir FC kubera imvune
TANGA IGITECYEREZO