RFL
Kigali

Umutoza n’umukinnyi b'abanya Espagne barasesekara muri Mukura VS

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/01/2020 13:31
0


Mu kiganiro umutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sports Tony Hernandez yagiranye n’itangazamakuru mbere yuko iyi kipe ihuguruka i Huye kuri uyu wa Gatanu yerekeza mu karere ka Rusizi aho ifitanye umukino na Espoir FC, yatangje ko mu minsi micye Mukura iza kuba ifite utoza wungirije uturutse muri Espagne ndetse n’abakinnyi 2 bashya.



Mukura Victory Sports igiye gutangira imikino yo kwishyura ifite icyuho mu batoza bayo, nyuma yuko abayifashije mu gice kibanza cya shampiyona birukanwe bavugwaho ibibazo bya ruswa ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports ibitego 5-1 kuri Stade ya Kigali, ntabwo yahise yihutira gushaka ababasimbura kubera ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwahaye uburenganzira umutoza Tony Hernandez bwo kwishakira umwungiriza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mbere yuko Mukura VS ihaguruka i Huye yerekeza mu karere ka Rusizi gukina na Espoir FC umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko ikipe yiteguye neza ariko itazaba ifite abakinnyi bayo 4 bakomeye  kubera ikibazo cy’imvune, abo ni Rugirayabo Hassan, Senzira Mansour, Tuyishimire Eric Congolais na Nwosu Samuel.

Kubirebana n’icyibazo cy’umutoza wungirije ndetse n’abakinnyi bashobora kuza kongera imbaraga muri iyi kipe, Tony Hernandez yabisubije muri aya magambo.

Yagize ati”Ku kibazo kijyanye n’umutoza wungirije kiracyemuka vuba aho kubera ko hari umutoza ugiye kuva mu gihugu cya Espagne uzagera mu karere ka Huye mu minsi micye, akaba atazaza wenyine kuko azazana n’umukinnyi w’umunya Espagne uzaza gukinira ikipe ya Mukura ndetse hakazaza n’undi mukinnyi umwe uturuka ku mugabane wa Amerika y’epfo nawe uzaza gukinira Mukura”.

Mukura Victory Sports yasoje imikino y’igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa Gatanu aho ifite amanota 22, ikaba yaratsinze imikino 6, inganya imikino 4, itsindwa imikino 5 mu mikino 15.

Uyu musaruro ukaba utarashimishije ubuyobozi ndetse n’abafana ba Mukura byumwihariko bakaba barababajwe no gutsindwa mu buryo bugayitse na Rayon Sports mu mikino ibanza ya shampiyona ibitego 5-1.

Mukura VS iratangira imikino yo kwishyura kuri uyu wa Gatandatu yesurana na Espoir Fc umukino uzabera mu karere ka Rusizi ku kibuga cya Kamarampaka.


Tony Hernandez avuga ko mu minsi micye arabona umwungiriza n'abakinnyi bashya


Abafana ba Mukura barifuza umusaruro mwiza mu gice cya kabiri cya shampiyona


Umutoza Hernandez na Ntwari Evode mu kiganiro n'itangazamakuru mbere yo kujya i Rusizi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu


Hassan Rugirayabo ntari mu bakinnyi bazakina na Espoir FC kuri uyu wa Gatandatu


Nwosu Samuel nawe ntazakina na Spoir FC kubera imvune






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND