Ababyeyi babyaye bazi neza ko mu bintu bitera umunezero harimo no kubona umwana wabyaye, habamo ibyishimo umuntu atabasha gusobanura cyane ko umuntu aba ategereje umwana igihe kingana n’amezi 9, iyo umubonye rero wumva wamukorera byose ngo yishime kuko nawe uba wishimye.
Hari bamwe mu bana bavuka bafite umwihariko ku buryo
buteye ubwoba, uyu mubyeyi wo muri Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yagize atya abyara umwana wikubye inshuro ebyiri
z’umwana usanzwe ni ukuvuga ko yari munini cyane.
Bikunze kubaho ko abana bavuka bagatungura ababyeyi babo nk'uko byagendekeye ababyeyi b’uyu mwana, Chrissy Corbitt asanzwe ari umubyeyi w’abana bane yumvaga azarera abongabo nta wundi mwana azabyara gusa ntibyaje gukunda ahubwo yaje gusama inda y’umwana wa gatanu ariko iba nini ku buryo bushoboka.
Umubyeyi agira ngo afite ikibazo kidasanzwe
munda ariko agiye kubyara, abyara umwana upima ibiro 6, ibintu bitajya bipfa
kubaho kuko ubundi umwana usanzwe avukana ibiro 3.
Akimara kuvuka abantu baratangaye
yaba abaganga ndetse n’ababyeyi be batunguwe n’ukuntu uwo mwana angana birabashobera,
abantu barahurura mu bitaro bakomera amashyi umubyeyi ubyaye umwana ungana
gutyo, ikindi kintu cyari gitangaje ni ugusanga umwana wavutse afite ibiro
bingana gutyo nta kibazo na gito afite cy’ubuzima cyane ko yanakomeje gukura neza.
TANGA IGITECYEREZO