Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2020, mu gihugu cya Eritrea haratangira gukinwa imikino yo gushaka itike y’imikino Olympic muri Beach Volleyball mu bagabo, aho u Rwanda ruzaba ruhanganye n’ibihugu bitatu byo muri Zone 6, birimo na Misiri.
Ni
imikino igomba kumara iminsi ine, aho u Rwanda rufite akazi gakomeye ko gukora
ibishoboka byose rugahangara Misiri ikunda kubagora cyane muri uyu mukino wa
Volleyball ikinirwa ku mucanga.
Ibihugu
bine bibarizwa muri zone 6, birimo u Rwanda, Misiri, Eritrea n’uburundi aribyo
bigiye guhurira Asmara mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olympic izabera mu
mujyi wa Tokyo mu gihugu cy’ubuyapani muri uyu mwaka wa 2020.
Muri
iyi mikino ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaba igizwe n’amakipe abiri, y’abakinnyi
bazaba bakinana ari babiri, hari ikipe ya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick
ndetse n’indi kipe ya Habanzintwali Fils na Gatsinzi Venuste, bakazaba bari
kumwe n’umutoza Mana Jean Paul.
TANGA IGITECYEREZO