Mu gitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Skol Brewery Ltd, gifasha abanyarwanda gusoza umwaka neza banatangira undi, kuri iyi nshuro Skol yari yafatanyije na ROC NYE, bategura igitaramo cy’imbaturamugabo cyasize cyanditse amateka, cyabereye mu mahema ya Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama 2020.
Ni igitaramo cyatangiye
neza nyuma yo kurasa ibishashi, abanyarwanda bishimira ko binjiye mu mwaka wari
mu nzozi zabo wa 2020.
Umwihariko w’iki gitaramo
wanatumye kiba kimwe mu bitaramo bitangiranye amateka mu mwaka wa 2020, ni uko
cyari cyatumiwemo aba DJs bakomeye ku isi bari baturutse mu bihugu
bitandukanye, bari bayobowe na DJ Sparks wo mu bwongereza, DJ Ommy Crazy wo
muri Tanzania, DJ Miller, DJ Marnaud, DJ
Julzz, DJ Tyga, DJ Kein na DJ Kim.
Uretse ibirori by’umuziki
wari ku rwego rwo hejuru wari muri iki gitaramo, Skol Brewery Ltd, muri wa muco
mwiza wayo yamenyereje abanyarwanda wo gusabana ariko banatsindira ibihembo
bitandukanye mu mikino iba yabateganyirije, muri iri joro yari yabazaniye
imikino ibiri ariyo Casino na BeerPong.
Byari umwihariko ku mukino
wa Casino aho uwatsindaga yahembwaga ibihembo birimo na telephone nziza cyane
ya Mara Phone, mu gihe mu mukino wa Beerpong uwatsindaga yahabwaga ibyo kunywa
by’uruganda rwa Skol Brewery Ltd.
Intego nyamukuru ituma
Skol itegura igitaramo gisoza umwaka buri gihe, ngo ni ukugira ngo bafashe
abanyarwanda byumwihariko abakunzi b’ibinyobwa bya Skol kurangiza umwaka neza
bishimye, nkuko byatangajwe n’umukozi
muri Skol ushinzwe itangazamakuru Tuyishime Karim.
Yagize ati”Iki ni igikorwa
cyateguwe na Skol ifatanyije na ROC NYE isanzwe itegura ibitaramo mu mpera z’umwaka,ni
igitaramo rero cyo kugira ngo twiyegereze abakunzi b’ibinyobwa bya Skol
tubafashe gusoza umwaka neza, kikaba kandi ari igitaramo gikomeye cyahuje aba
DJs bakomeye ku rwego mpuzamahanga, intego nyamukuru y’iki gitaramo ni ugufasha
abakunzi b’ibinyobwa bya Skol Kurangiza umwaka banezerewe”.
Skol Brewery Ltd
irateganya gukora ibitaramo byinshi bitandukanye muri uyu mwaka, kugira ngo n’ubundi
ikomeze kugeza ibyiza ku bakunzi b’ibinyobwa yenga ndetse no gusabana n’abanyarwanda
muri rusange.
wari umunsi w'ibirori no kwishimira ko urangije uwaka amahoro mu gitaramo cyateguwe na Skol
DJ Miller yari ahabaye
Abanyarwanda batangiye umwaka mu byishimo ku bwa Skol Brewery Ltd
DJ Marnaud nawe yari ahabaye
Aba DJs bakomeye batandukanye bari bahuriye muri iki gitaramo
Abakunzi b'ibinyobwa bya Skol bari bashyizwe igorora
Abakinnye Casino batsindiye ibihembo bitandukanye birimo na Telephone ya Mara Phone
Abakinnye BeerPong bagatsinda bahembwe ibinyobwa bya Skol
Shadyboo nawe yari ahabaye yishimira ko arangije umwaka amahoro
TANGA IGITECYEREZO