RFL
Kigali

SKOL yinjije abakiriya bayo mu mwaka mushya mu gitaramo cyacuranzemo aba-Djs bakomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/01/2020 13:51
1


Mu gitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Skol Brewery Ltd, gifasha abanyarwanda gusoza umwaka neza banatangira undi, kuri iyi nshuro Skol yari yafatanyije na ROC NYE, bategura igitaramo cy’imbaturamugabo cyasize cyanditse amateka, cyabereye mu mahema ya Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama 2020.



Ni igitaramo cyatangiye neza nyuma yo kurasa ibishashi, abanyarwanda bishimira ko binjiye mu mwaka wari mu nzozi zabo wa 2020.

Umwihariko w’iki gitaramo wanatumye kiba kimwe mu bitaramo bitangiranye amateka mu mwaka wa 2020, ni uko cyari cyatumiwemo aba DJs bakomeye ku isi bari baturutse mu bihugu bitandukanye, bari bayobowe na DJ Sparks wo mu bwongereza, DJ Ommy Crazy wo muri Tanzania, DJ Miller, DJ Marnaud,  DJ Julzz, DJ Tyga, DJ Kein na DJ Kim.

Uretse ibirori by’umuziki wari ku rwego rwo hejuru wari muri iki gitaramo, Skol Brewery Ltd, muri wa muco mwiza wayo yamenyereje abanyarwanda wo gusabana ariko banatsindira ibihembo bitandukanye mu mikino iba yabateganyirije, muri iri joro yari yabazaniye imikino ibiri ariyo Casino na BeerPong.

Byari umwihariko ku mukino wa Casino aho uwatsindaga yahembwaga ibihembo birimo na telephone nziza cyane ya Mara Phone, mu gihe mu mukino wa Beerpong uwatsindaga yahabwaga ibyo kunywa by’uruganda rwa Skol Brewery Ltd.

Intego nyamukuru ituma Skol itegura igitaramo gisoza umwaka buri gihe, ngo ni ukugira ngo bafashe abanyarwanda byumwihariko abakunzi b’ibinyobwa bya Skol kurangiza umwaka neza bishimye, nkuko  byatangajwe n’umukozi muri Skol ushinzwe itangazamakuru Tuyishime Karim.

Yagize ati”Iki ni igikorwa cyateguwe na Skol ifatanyije na ROC NYE isanzwe itegura ibitaramo mu mpera z’umwaka,ni igitaramo rero cyo kugira ngo twiyegereze abakunzi b’ibinyobwa bya Skol tubafashe gusoza umwaka neza, kikaba kandi ari igitaramo gikomeye cyahuje aba DJs bakomeye ku rwego mpuzamahanga, intego nyamukuru y’iki gitaramo ni ugufasha abakunzi b’ibinyobwa bya Skol Kurangiza umwaka banezerewe”.

Skol Brewery Ltd irateganya gukora ibitaramo byinshi bitandukanye muri uyu mwaka, kugira ngo n’ubundi ikomeze kugeza ibyiza ku bakunzi b’ibinyobwa yenga ndetse no gusabana n’abanyarwanda muri rusange.


wari umunsi w'ibirori no kwishimira ko urangije uwaka amahoro mu gitaramo cyateguwe na Skol


DJ Miller yari ahabaye


Abanyarwanda batangiye umwaka mu byishimo ku bwa Skol Brewery Ltd


DJ Marnaud nawe yari ahabaye



Aba DJs bakomeye batandukanye bari bahuriye muri iki gitaramo



Abakunzi b'ibinyobwa bya Skol bari bashyizwe igorora


Abakinnye Casino batsindiye ibihembo bitandukanye birimo na Telephone ya Mara Phone




Abakinnye BeerPong bagatsinda bahembwe ibinyobwa bya Skol


Shadyboo nawe yari ahabaye yishimira ko arangije umwaka amahoro



Umunyamakurukazi Bianca ukorera Flash TV yari yaje kwishimira ko arangije umwaka amahoro 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco4 years ago
    Byari byiza mukomeze kutugezaho ibyiza bya skol turayikunta cyane.





Inyarwanda BACKGROUND