RFL
Kigali

Yatunguwe no gusanga atwite impanga eshatu nyuma yo kubyara izindi mpanga ebyiri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/12/2019 15:55
0


Kuba umubyeyi ni kimwe mu bintu byiza abakundana bashobora gusangira ariko iyo bigeze mu gusama no kubyara usanga ari ibindi bindi, uyu muryango ujya kubana wari warifuje kuzabyara umwana umwe gusa ariko siko byabagendekeye



Nia na Robert batuye muri leta zunze ubumwe za amerika bakibana biyemeje kubyara umwana umwe ndetse baramubona bamwita Shai, nyuma gato y’imyaka ibiri bishimiye kuba umuryango w’abantu batatu, Nia yahise asama inda y’impanga ebyiri z’abahungu,


Byarabatunguye cyane kuko bari baziko nibura bagiye kubyara undi mwana umwe gusa bakaba babiri bakarekeraho, ntibyabakundiye rero bahise babyara abandi bahungu babiri Alexandre na Riley biyemeza kurera abo


Igitangaje ni uko nyuma y’umwaka umwe gusa babyaye impanga, Nia yaje gutungurwa no gusama indi nda agiye kwa muganga basanga atwite impanga eshatu, ibintu byatunguye umugabo cyane abura aho akwirwa cyane ko yari amutunguye yamujyanye gutembera amutegurira ibirori atabizi noneho mu ruhame rw’abantu aza kumubwira ko atwite impanga eshatu z’abakobwa


Amakuru ducyesha ikinyamakuru dailymail avuga ko ibyishimo byasaze umugabo akabura uko yifata kuberaibyo Imana ibakoreye batarabiteganyaga

Src: dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND