RFL
Kigali

Umutima umenetse w'abari biteze Fally Ipupa wasubitse ku munota wa nyuma igitaramo yari afite i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2019 11:25
0


Umuhanzi rurangiranwa w’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fally Ipupa, yatunguranye mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2019 yandikana agahinda ko atakiririmbiye i Kigali mu gitaramo giherekeza 2019.



Yabitangaje ahagana saa tanu n’iminota 41’. Aya masaha yandikiyeho ubu butumwa ni bwo byari byitezweko agera i Kigali akagirana ikiganiro n’itangazamakuru cyari kubera kuri Kigali Convention Center ahagana saa yine n’igice z’ijoro.

Uyu muhanzi wamuritseho imyambaro ubu akaba ari umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo byari byitezwe ko atanga ibyishimo mu gitaramo ‘Kigali New Year Countdown’ cyari kuba mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019.

Ibyapa byamamaza iki gitaramo byashyizwe ahantu hatandukanye kuva byatangazwa ko Fally Ipupa azakorera igitaramo mu Rwanda. Ku isaha ya saa Saba n’iminota 59’ Fem Deejay wari gucuranga muri iki gitaramo, yanditse avuga ko atagicuranze ku mpamvu zitamuturutseho. Yavuze ko ari ‘inkuru ndende’ atifuza kugarukaho.

Nta minsi itatu ishize Fally Ipupa akoreye igitaramo muri Cameroun mu Mujyi wa Douala ndetse na Abidjan muri Nigeria. Buri gihe iyo asoje igitaramo ashyira kuri konti ya instagram, avuga ahandi azatamira.

Ku wa 29 Ukuboza 2019 yanditse avuga ko igitaramo aririmbamo cyabereye mu Mujyi wa Abidjan muri Hotel ya Heden Golf amatike yacyo yashize. Ntiyigeze amanyesha abakunzi be ko akurikijeho i Kigali, Bujumbura na Goma.

Kompanyi ya Rwanda Events yari yateguye igitaramo cya Fally Ipupa i Kigali, yasohoye itangazo mu ijoro ry’uyu wa Mbere ivuga ko uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi ari muri Nigeria yitegura kuza gutaramira i Kigali.

Iyi kompanyi kandi yavuze ko isubiza amafaranga abaguze amatike guhera saa Yine z’uyu wa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019. Mu itangazo yasohoye, Fally Ipupa ntiyavuze impamvu yatumye adataramira i Kigali. 

Gusa yavuze ko n’ibindi bitaramo yagombaga gukorera mu Mujyi wa Bujumbura na Goma nabyo byasubitswe. Arenzaho ko amatiriki mashya ibi bitaramo bizaberaho azamenyeshwa mu minsi iri imbere.

Ni inkuru itakiriwe neza na benshi bavuye mu bihugu bitandukanye n’abandi bari mu Rwanda bari biteze uyu muhanzi mu gitaramo. Abafana bari biteze Fally Ipupa mu gitaramo giherekeza umwaka wa 2019 beguye ikaramu bandikana agahinda.

Buri wese yavuze uko yiyumva nyuma y’uko umunezero yari yiteze asoza 2019 atawugezeho. Uwitwa Prenda Morena yavuze ko amaze iminsi ari i Kigali yitegura kwitabira iki gitaramo ariko ngo yatunguwe. Ati “Navuye iwacu nje i Kigali kwitabira igitaramo cya Fally Ipupa none reba ibyo ndi gusoma”

Umuhanzi Dj Pius we yavuze ko asangiye agahinda na Prenda Morena kuko nawe hari abashyitsi yatumye bafata indege ababwira ko azabajyana mu gitaramo cya Fally Ipupa. Yagize ati “Si wowe wenyine nanjye natumye inshuti zanjye zifata indege ziza i Kigali mbizeza kubajyana mu gitaramo cya Fally Ipupa i Kigali.

Ndayisenga Eugene we yavuze ko kuba Fally Ipupa ataje i Kigali ntacyo bitwaye kuko ‘amafaranga bari kuguha azatangwamo ubwisungane mu kwivuza anubake imihanda mu cyaro cyangwa Kigali ndabizi ko utari gutwara make’.

Kanyandekwe Stephanie yanditse avuga ko Fally Ipupa abatengushye ku munota wa nyuma mu gihe bari bamaze ukwezi kurenga bamwiteguye, ati ‘Ndababaye cyane’.

James Lucky we yavuganye uburakari avuga ko bitumvikana ukuntu Fally Ipupa atubahirije amasezerano mu gihe umunyamerika Ne-Yo we yayubahirije kugeza ku munota wa nyuma agataramira i Kigali.

Joel Matoka yavuze ko uyu muhanzi yasubitse igitaramo muri Uganda, Arua, Kigali, Bujumbura na Goma nyamara mu bihe bitandukanye yarasohoye amashusho avuga ko azaririmba muri ibi bitaramo, ati ‘kuki ibi bibaye’

Menelas Nkeshimana yabwiye Fally Ipupa kurwara ubukira akamenyesha indi tariki yo gutaramira i Kigali, amusaba ko atazababeshya. Ati “Ibintu ni ibishakwa, uzirinde gusa kutubeshya kuko tubimenye ko watubeshye twakurwara inzika, kuko twemera cyane ko "umwana ujya iwabo ntabara iminsi".

Ntabwoba Jules yavuze ko Fally Ipupa atangaje ibi nyuma y’uko akoreye igitaramo muri Cote d’Ivoire amusaba kuruhuka neza ubundi agatangaza mu by’ukuri ‘icyabaye’.

Isaac Kisakye yavuze ko bibaye ubwa Gatatu Fally Ipupa asubika kuririmbira muri Uganda. Yibaza niba abategura ibitaramo batabasha kumwishyura amafaranga aba akeneye.

Enock yamwunganiye avuga ko atazongera kwizera ko Fally Ipupa afite igitaramo mu karere k’Afurika y’Iburasizuba.

Ku wa 13 Ukuboza 2019 Fally Ipupa yari ategerejwe mu gitaramo muri Uganda cyari kubera Lugogo Cricket Oval. Ntiyigeze akandagira muri iki gihugu biturutse ku kuba yarabuze indege ku munota wa nyuma.

Abategura iki gitaramo bavuze ko bakoze uko bashoboye kugira ngo uyu muhanzi agere muri iki gihugu ariko biranga. Byari biteganyijwe ko uyu muhanzi agera muri Uganda, ku wa 12 Ukuboza 2019 ndetse hakoreshejwe ingufu nyinshi kugira ngo ibi bishoboke ariko biranga.

Abateguye iki gitaramo muri Uganda batangaje ko biteguye gusubiza amafaranga abari baguze amatike, Fally Ipupa nawe yisegura ku bafana be. Faustin Ipupa Nsimba [Fally Ipupa] Dicap la Merveil, El Marani umuhanzi w’umunyabigwi ku mugabane wa Afurika.

Kuwa 13 Nzeri 2019, yanditse kuri konti ya Twitter ateguza igitaramo azakorera muri Kigali Convention Center, ati “Kigali gahunda ni tariki 31 Ukuboza 2019 muri Kigali Convention Center mu gitaramo ‘New Year Count Down’. Yarengejeho akamenyetso kagaragaza ko igitaramo kizarangwa n’ubushyuhe.

Ni ku nshuro ya mbere Fally Ipupa yari agiye gutaramira i Kigali. Ni umuhanzi mpuzamahanga wakoranye n’amazina akomeye mu muziki. Izina afite mu muziki yisunze kuririmba muri ‘Lingala’ byamuhesheje gukorana n’abandi bo muri Afurika n’ababarizwa ku yindi migabane.

Fally Ipupa wakuriye mu idini Gatolika yakoranye na Snoop Dog, Olivia [Wahoze mu itsinda rya G-unit] na Diamond Platnumz bahuriye mu ndirimbo ‘Inama’. Ni umwe mu bahanzi banigaragaraje muri Coke Studio yanyuzemo ibihangange mu muziki

Ikinyamakuru Tuko.co.ke mu mezi ane ashize cyanditse ko Fally Ipupa yakunzwe by’ikirenga mu ndirimbo ‘Original’ inifashishwa kenshi mu kwamamaza, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 35 ku rubuga rwa Youtube. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye byo muri Afurika.

‘Bad Boy’ yakoranye n’Umufaransa Aya Nakamura, ‘Eloko Oya’ yasohotse mu 2017, ‘Mannequin’ yakoranye na KeBlack ndetse na Naza, ‘Service’ iri kuri album yise ‘Kosa Leka’, ‘Juste une dance’, ‘Ecole’, ‘Nidja’ yakoranye na R. Kelly, ‘Anissa’, ‘Hustler is Back’, ‘Ndoki’, ‘Nourisson’, ‘La vie est belle’, ‘Posa’ na ‘Cadenas’.

Fally Ipupa yasubitse kuririmba mu gitaramo Kigali New Year Count Down

Rwanda Events yatangaje ko abaguze amatike basubizwa amafaranga

Uyu muhanzi amaze gusubika ibitaramo bitatu muri Uganda-






Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND