RFL
Kigali

Ibintu 4 wakagombye kuba utekerezaho mu mpera z’umwaka mu gihe utegura ugiye gutangira

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:31/12/2019 10:00
0


Abahanga mu bijyanye n’ubumenya muntu bemeza ko iterambere rya muntu rishingira ku byo atekereza ndetse n’imyanzuro agenda afata mu buzima. Ku muntu w'ingenzi cyangwa ufite intumbero muri izi mpera z’umwaka yakagombye kuba yibaza ibi bintu bikurikira.



Ese mu rugendo rw’ubuzima ni nde udutwara aho dushaka kugera?

Ukuri ni uko ubuzima bumeze nk'ubwato kandi ubwato bugenda kuko bufite umusare. Uyu musare twamugereranya na muntu ku buzima bwe, iyo abutwaye nabi ntaho agera. Ibi byose binyura mu byo atecyereza ndetse n'ibyo akora.

Akenshi mu buzima kugera ku ntego bisaba kubitekereza ndetse no gukora cyane kugira ngo yamigambi wihaye uzayigereho. Benshi tujya twibeshya ko ari amahirwe kugira ngo tugere ku byo twifuza nyamara ntabwo ubuzima ari umukino w’amahirwe ahubwo ni inzira tunyuramo twabanje kuyiharura.

Muri izi mpera z’umwaka benshi tuba turi kwishimira ko umwaka urangiye ndetse tugiye gutangira undi ariko nyamara ntabwo tujya dutekereza gusubiza amaso inyuma ngo turebe niba ibyo twari twarapanze kuzakora twarabigezeho.Aha ikibazo tuba twakagombye kwibaza ni ukureba niba tutarabigezeho imbogamizi zaba zaratewe n’iki? Ese zakemuka gute? Ku rundi ruhande hari abandi batajya bagira intego biha cyangwa imigambi bafata mu gihe cyo gutangira umwaka, aba ni ukuvuga baba bameze nk'umuntu ugenda mu nzira nta merekezo afite, iki gihe biza kurangira n'ubundi nta kintu bagezeho.

Ibintu 4 wakagombye kuba utekereza muri iyi minsi

1. Ugomba gusubiza amaso inyuma ukareba uko umwaka wagenze

Iyi ngingo ni yo nkingi yo gusoza umwaka, aha igikorwa ni ukureba niba imigambi watangiye umwaka ufite warayigezeho, waba utarayigezeho ukareba imbogamizi. Ibi icyo bizagufasha ni uko uzamenya aho uzakosora mu mwaka ugiye gutangira ndetse abahanga bemeza ko buriya umunyabwenge yigira ku makosa.

Ibi bishimangirwa n’umukire w’umushinwa nyiri ikigo cya Alibaba “Jack Ma” aho mu mbwirwaruhame ze zose akunze kugaruka kuri iki kintu aho aba asaba urubyiruko kwigira ku makosa y'abakuze kuruta kwigira ku bigwi gusa. Urebye byose biba bikenewe mu buzima.

2. Kureba niba ibyo wari warateguye gukora byarakozwe, niba bitaragezweho imbogamizi ni izihe?

Aha ni ugukora urutonde ukareba niba ibyo wifuzaga gukora byose byaragezweho niba bitaragezweho ukareba niba byashyirwa ku rutonde rw'ibyo ushaka gukora mu mwaka ukurikira cyangwa byaba byaranze gukunda ku bw'impamvu y’uburyo wabikozemo ukaba wahindura ugakoresha ubundi.

3. Kureba ibyagezweho ukabyishimira ndetse no gutegura imigabo n’imigambi y’umwaka ukurikiye

Buriya mu buzima kwishimira ibyagezweho ni byiza kuko bitera imbaraga zo gukora ibyisumbuye ku byo wakoze mu mwaka uba urangije gusa aha ni igihe byakozwe neza kuko hari igihe ushobora kujya kwishimira ibyo wagezeho ugasanga ubikoze nabi bya bindi wakoze mu gihe cy’umwaka ubisenye umunsi umwe.

Hano ni ugushaka akanya ugahura n’inshuti n’abavandimwe mukishima ndetse uko ubikora ari nako utekereza niba warateye intambwe imwe ni gute watera ebyiri mu mwaka ukurikira.

4. Kwicara ukiha intego z’umwaka ugiye gutangira ushingiye ku byo ufite ndetse n'aho ushaka kugera.

Nta kiza mu buzima nko kubaho ufite intego cyangwa ufite umukoro ugomba gukora. Aha kurangara biba bigoye iyo uzi ko hari ubutumwa ushaka kuzasohoza. Mbese muri macye aha biba bimeze nka wa muntu utwaye ubwato kandi azi neza aho ashaka kubugeza. Iki gihe azatwara nta nkomyi kuko azaba azi aho agiye ndetse azi n'inzira ihagera. Ibi nitubisanisha n’ubuzima ni uko igihe ukorera ku ntego bizagufasha kugira byinshi uzagenda wigomwa kugira ngo uzagere ku byo wifuza.

Src: The Magic of Thinking Big book written by David J. Schwartz






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND