RFL
Kigali

Hatangajwe amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza P6, S3 na TTC umwana wiga i Musanze aba uwa mbere mu gihugu

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:30/12/2019 18:33
0


Ku gicamunsi cy’ uyu munsi tariki 30 Ukuboza 2019, Kacyiru ku biro bikuru bya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, ni bwo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya Leta.



Ahagana ku isaha ya saa cyenda, ni bwo amanota y’abakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza, icyiciro rusange mu mashuri yisumbuye, hamwe n’Amashuri nderabarezi (Teacher Training Center; TTC), yamuritswe ku mugaragaro. Aya ni amanota yo mu mwaka w’amashuri wa 2019.

“Uyu ni umusaruro w’ababyeyi, abarimu. Ndifuza gushimangira ko abarimu ari bo buye ry’ ifatizo kuri aya manota” Dr. Munyakazi. Dr. Munyakazi yongeyeho kandi ko ashima akazi gakomeye kakozwe n’abanyeshuri muri uyu mwaka, bigaragarira mu bizamini uko babyitwayemo. Avuga ko kandi impamvu bateraniye aha ari ukubera bo. Ati “Ndabashimye”.

Nyuma y’uko amanota agaragajwe, hakurikiyeho umuhango wo guhemba abanyeshuri bahize abandi mu mitsindire y’ibizamini bya Leta bya 2019.

Mu mashuri abanza ku rwego rw’Igihugu umunyeshuri wabaye uwa mbere yitwa HUMURA Herve, akaba yigaga mu ishuri ryitwa ‘Wisdom’, riherereye mu karere ka Musanze. 


Humura ni we wabaye uwa mbere mu gihugu mu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza

Mu mashuri yisumbuye, icyiciro rusange (O’ Level), MUCYO Salvi wigaga mu kigo cya ‘Ecole Secondaire Byimana (ES Byimana), —ikigo giherereye mu karere ka Ruhango— ariwe wabaye umukandinda wahize abandi mu bizamini by’umwaka wa 2019.

Naho mu Ishuri nderabarezi (TTC), uwabaye umukandinda wakoze neza agahiga abandi ni Epreve Joselyne wigaga muri TTC Mukuru. Aba banyeshuri bitwaye neza bahembwe mudasobwa ‘computer; laptops’ zizabafasha gukomeza kwiga neza mu byiciro biri imbere.

Bitandukanye n’indi myaka, ubu umunyeshuri azajya areba amanota ye ndetse abashe no guhita amenya ikigo azajya kwigaho. Uburyo bwo kureba amanota nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’uburezi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburenzi (REB), ni bubiri (2).

1.   Ushobora kureba amanota ukoresheje ubutumwa bugufi SMS. Ujya ahandikirwa ubutumwa ukabanza ijambo P6 cyangwa S3, ugakurikizaho imibare iranga umunyeshuri (Index number), hanyuma ukohereza kuri 4891.

2.   Ubundi buryo ni ugukoresha murandasi (Internet). Unyuze ku rubuga: reb.rw hanyuma urebe ahanditse “View results”, ubundi ukurikize amabwiriza. Kanda HANO urebe amanota.

Ese imibare yari ihagaze ite mu bizamini by’uyu mwaka wa 2019?

Ø  Amashuri abanza: ibizamini byabo byatangiye ku wa 04, Ugushyingo, 2019, bisozwa ku wa 06, Ugushyingo, 2019. Abakandida bakoze bagera kuri 286, 721. Aba bari baturutse mu bigo bigera kuri 2, 817, babaruwe kuri site z’ikorerwaho ibizamini 938.

Ø  Amashuri yisumbuye—ikiciro rusange (O’ Level): Imibare dukesha Minisiteri y’ Uburezi, igaragaza ko abakandida bari 115, 417. Bari baturutse mu bigo 1, 376, hanyuma bakorera kuri site z’ ibizamini 489.

Muri uyu muhango kandi, Ikigo ngenzuramikorere (RURA), ndetse na Polisi y’u Rwanda biyemeje ko bazafasha abanyeshuri mu ngendo zabo basubira kwiga mu minsi iri imbere, nk’uko byemejwe mu itangazo rya Minisiteri y’uburezi.


Ubwo hatangazwaga amanota y'abakoze ibizamini bya Leta





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND