RFL
Kigali

Gakunzi Willy yatangije mu Rwanda umuryango Heart of Worship in Action ufite intego yo guhindura imibereho y’abaturage

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/12/2019 0:07
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 27/12/2019 ni bwo umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Gakunzi Makuza Willy yatangije mu Rwanda umuryango Heart of worship ufite intego yo guhindura imibereho y’abaturage. Aline Gahongayire, Simon Kabera na Ben & Chance nib o baririmbye muri ibi birori.



Ni ibirori byabereye mu Ubumwe Grande Hotel, byitabirwa n’abantu batari bacye barimo n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo; Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith; Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine n’abandi.


Gakunzi Makuza Willy usanzwe utuye muri Canada yatangije uyu muryango ku gitekerezo cy’umugore we Gatera Estelle witabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2018. Uyu muryango we ufite intego yo gushyigikira ibikorwa byo guhindura ubuzima bwa benshi no kubateza imbere.

Atangiza uyu muryango mu Rwanda, Gakunzi Makuza Willy yagize ati “Mu by'ukuri turi gushyiraho itafari muri ya ngoro nini ari rwo Rwanda dushaka kubaka cyane cyane twongera ubushobozi mu byiciro Umujyi wa Kigali ufite mu nshingano zawo”. Hano mu Rwanda, Heart of Worship in Action Foundation yatangiranye n’imiryango ibiri mu gikorwa cyiswe “Wegroup’’, gusa biteganyijwe ko izagera mu gihugu cyose.


Heart of Worship in Action Foundation ifite intego yo gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi bw’abari muri sosiyete runaka. Ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe bivuye ku gitekerezo cy’inkuru y’urukundo rw’abantu babiri bahuje inzozi zo gusakaza ibikorwa by’urukundo, ari bo Gatera Estelle na Willy Gakunzi bahuriye mu Buholandi mu 2004, aho banatangiriye urugendo rwabagejeje ku kubaka urugo.

Nyuma y’imyaka itanu barashyingiwe bituma umuhamagaro wabo wo kuramya Imana no gukunda abantu usakara. Mu buzima bwabo bashyize imbaraga mu bikorwa byongerera ubushobozi urubyiruko, impunzi, abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagore batishoboye. Mu bihugu byose babayemo birimo u Buholandi, u Bubiligi na Canada, ibyo bikorwa byarashyigikiwe bituma na bo bakomeza iyo nzira biyemeje.


Gakunzi M. Willy yaje kugira ibyago byo kubura umugore we witabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2018. Uyu mugabo yasigaranye abana be babiri b’abakobwa barimo Kayla na Shayna. Kuva uwo munsi, Imana yamuhaye iyerekwa ryo gutangiza Umuryango Heart of Worship in Action nk’uburyo bwo kuzirikana umugore we watabarutse.

Yagize ati “Nta buryo bwiza bwo kwishimira no guha icyubahiro Estelle nko gukomeza gushyira mu bikorwa umutima we wo kuramya. Duhamya tudashidikanya ko binyuze muri uyu muryango ubuzima bwa benshi buzakorwaho kandi buhinduke bwiza.’’ Gakunzi avuga ko ashishikazwa no kubaka ubushobozi bw’abantu by’umwihariko urubyiruko n’abadafite ubushobozi bagahindurirwa imibereho.

REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Umuramyi Gakunzi Willy ni we watangije umuryango Heart of worship in action

Ben&Chance bakunzwe cyane mu ndirimbi 'Amarira' baririmbye muri ibi birori

Dr Usta Kaitesi Umuyobozi wa RGB

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith

Ev Emmanuel Kwizera

Umutoni Gatsinzi Nadine Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho myiza


"Umutima uramya Imana mu bikorwa" Ni yo ntero y'umuryango wa Willy Gakunzi

Ifoto y'urwibutso hamwe na Willy Makuza Gakunzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND