RFL
Kigali

Munyaneza Didier yasezeranye imbere y’Imana na Niyomubyeyi Joselyne bamaranye imyaka 4 bakundana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/12/2019 22:38
0


Kuri uyu wa wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019, nibwo Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare, unakinira ikipe y’igihugu, yemereye imbere y’Imana ko agiye kubana akaramata na Niyomubyeyi Joselyne bamaze imyaka ine bakundana.



Ku wa 12 Ukuboza 2019, ku Biro by’Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, Munyaneza Didier na Niyomubyeyi Joselyne bari basezeranye mu mategeko kuzabana. Icyari gisigaye kwari ukujya imbere y’Imana.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa gatandatu Tariki 28 Ukuboza 2019, aho ku i saa 09:00 habanje kuba umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Nzu mberabyombi ya EAV Bigogwe, mu gihe saa 13:00 aba bombi basezeranye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kora (Mubyeyi Ugiribambe).

Nyuma yo gukwa no gusezerana imbere y’Imana, hakurikiyeho indi mihango irimo no gusabana ndetse no gusangira aho abatumiwe bakiriwe mu Nzu Mberabyombi ya Volcanoes Gate Motel.

Munyaneza Didier w’imyaka 21 y’amavuko, ni umukinnyi  mpuzamahanga usiganwa ku magare kuva mu 2016, aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse akaba agikinira iyi kipe yashyizwe mu cyiciro cy’amakipe akina amarushanwa yo ku migabane muri uyu mwaka (Continental Team).

Mu 2017 yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.

Mu mwaka ushize, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa mu muhanda. Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23, muri Tour du Rwanda yabaye uwa munani naho muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.

Muri uyu mwaka wa 2019, Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza aho aheruka kwegukana Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’Ikipe ye ya Benediction Excel Energy. Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La Tropicale Amissa Bongo, aho kuri ubu aherutse gutoranywa mu bakinnyi 15 bazavamo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika, akaba yaranegukanye acege kamwe muri Rwanda Cycling Cup 2019.

Munyaneza Didier akaba yashinze urugo mbere yo kwitabira amarushanwa akomeye ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’umwaka utaha, harimo La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda 2020.

Irebere Amafoto meza y'ubukwe













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND