RFL
Kigali

Rayon Sports na APR FC ziratangira umwaka wa 2020 zesurana mu irushanwa ry’intwari

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/12/2019 16:15
0


Rayon Sports na APR FC zizahura ku munsi wa nyuma w’irushanwa ryahariwe kuzirikana ku Ntwari z’u Rwanda zitangiye igihugu, ukaba ari umunsi ngarukamwaka uba tariki 01 Gashyantare, ni umukino uzaba nyuma y’ukwezi kumwe aya makipe n’ubundi ahuye, aho APR FC yatsinze mu buryo buyoroheye Rayon Sports mu mukino wa shampiyona.



Iri rushanwa ry’Intwari ritegurwa  n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bufatanye n’urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’ishimwe.

Kuri uyu wa kane ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, habaye inama yahuje abayobozi b’amakipe yasoje mu myanya ya mbere muri shampiyona ishize mu bagabo no mu bagore, igamije kurebera hamwe uko aya makipe azahura muri iyi mikino ya 2020.

Amakipe azakina iri rushanwa rya 2019 ni mu bagabo, Rayon Sports, APR FC, Police FC na Mukura VS zaje mu myanya 4 ya mbere muri shampiyona iheruka ya 2018/2019 yegukanywe n’ikipe ya Rayon Sports. Mu gihe mu bagore bafashe amakipe 2 yabaye aya mbere muri shampiyona iba iheruka, agakina umukino wa nyuma.

Dore uko imikino iteganyijwe

APR FC ifite igikombe giheruka izatangira irushanwa icakirana na Mukura VS mu mukino uzaba tariki ya 25 Mutarama, uwo munsi Rayon Sports yabaye iya 3 umwaka ushize izahura na Police FC kuri Stade i Nyamirambo ari nayo izakira iyi mikino yose.

Tariki ya 28 Mutarama hazaba imikino y’umunsi wa 2, aho Rayon Sports izahura na Mukura VS mu gihe nyuma y’uyu mukino ku is aa 18H00 APR FC izakira ikipe ya Police FC.

Tariki ya 31 Mutarama i Nyamirambo hazaba imikino 2, harimo uzahuza ikipe ya AS Kigali na Scandinavia mu bagore ndetse n’umukino uzahuza amakipe 2 y’ingabo azaba yarageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryabo.

Tariki ya 01 Gashyantare ku munsi nyirizina w’intwari hateganyijwe imikino 2, aho ikipe ya Police FC izakira ikipe ya Mukura VS ku is aa 15H00 i Nyamirambo, naho ku is aa 18H00 habe umukino rurangiza uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC ku is aa 18H00 nawo ukazabera i Nyamirambo.

Dore Uko ibihembo biteganyijwe

Ikipe ya mbere mu bagabo izahabwa Frw 6,000,000 avuye ku Frw 4,000,000 yahawe APR FC umwaka ushize ubwo yatwaraga igikombe, mu gihe ikipe ya 2 izahabwa Frw 3,000,000 avuye ku Frw 2,000,000 ikipe ya AS Kigali yahawe umwaka ushize.

Ikipe ya 3 izahabwa Frw 2,000,000 mu gihe ikipe izaba i ya 4 izacyura Frw 1,000,000.

Ikipe izatwara igikombe hagati ya AS Kigali na Scandinavia izahabwa Frw 2,000,000 aherekeje igikombe, naho izatsindwa ku mukino wa nyuma ihabwe Frw 1,000,000.

Mu makipe y’ingabo izatsinda ku mukino wa nyuma izahabwa Frw 1,000,000 n’igikombe mu gihe ikipe izatsindirwa ku mukino wa nyuma izagenerwa Frw 500,000.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ritangaza ko ingengabihe y’iri rushanwa ishobora guhinduka bigendanye n’andi marushanwa aya makipe azaba arimo arakina.


APR FC niyo yari yegukanye irushanwa ry'umwaka ushize


AS Kigali yari yasoje ku mwanya wa kabiri mu mwaka ushize


Rayon Sports yasoje ku mwanya wa Gatatu umwaka ushize


Rayon Sports igiye kongera kwesurana na APR FC ku nshuro ya kabiri mu gihe cy'ukwezi kumwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND