RFL
Kigali

Filime ya 'The 600' ivuga ku ngabo za RPA igiye kwerekanirwa i Kigali ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2019 16:12
0


Filime mbarankuru ya “The 600, The Soldier's Story”, ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND, igiye kwerekanirwa i Kigali ku nshuro ya kabiri.



Iyi filime iherutse kwegukana igihembo mu Iserukiramuco rya Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF] muri Amerika, izerekanwa kuwa 29 Ukuboza 2019 muri Kigali Century Cinema.

Ku rubuga rwa Twitter rwa ‘The 600’ bavuga ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, umuntu ashobora kugura mbere itike yo kureba iyi filime anyuze ku rubuga rwa http://the600movie.com/tickets/ agahitamo itariki n’isaha yo kureba iyo filime.

Ni ukwishyura ukoresheje uburyo bwa Mobile Money (Momo) ubundi ukitwaza itike ku munsi wo kureba iyi filime. Filime ‘The 600’, The Soldier's Story yanditswe inatunganwa na Richard Hall ukomoka muri Amerika.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2019 yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best Documentary Feature’ imara isaha n’iminota 57’ mu iserukiramuco rya ‘Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF] .

Filime ya ‘The 600: Soldiers' story’ ivuga ku ruhare rwa Batayo ya 3 y'ingabo za RPA mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ikarokora Abatutsi benshi muri Mata 1994.

Yakinnyemo abari mu ngabo icyo gihe, abari bayoboye urugamba icyo gihe, abarokotse batanze ubuhamya bukomeye n’abandi.

Ku wa 06 Ukuboza 2019 iyi filime ya ‘The 600: Soldiers’ Story’ yerekanwe mu gikorwa cyateguwe n’Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, cyabereye mu nyubako ya Arent Fox mu Mujyi wa Washington D.C.

Iyi filime yerekanwe kandi bwa mbere mu Rwanda muri Kigali Century Cinema, kuwa 04 Nyakanga 2019.  Ni mu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Filime 'The 600' igiye kongera kwerekanirwa i Kigali







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND