RFL
Kigali

Patient Bizimana yerekeje i Burayi mu gitaramo yatumiwemo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/12/2019 10:04
0

Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 26/12/2019 ni bwo Patient Bizimana yahagurutse i Kanombe yerekeje i Burayi mu gihugu cy'u Bufaransa mu gitaramo yatumiwemo kizaba mu mpera z'uyu mwaka wa 2019.



Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com ko agiye mu Bufaransa mu rugendo rw'ivugabutumwa. Yatumiwe kuririmba mu gitaramo cyateguwe na Faith International Ministries. Kizabera kuri 'Eglise Evangelique Lumiere des nations'. Ni igitaramo cyiswe 'Live Worship in France' kizaba tariki 28/12/2019.

Patient Bizimana aheruka i Burayi muri 2017 ari na bwo bwa mbere mu mateka ye yari ageze i burayi. Icyo gihe igitaramo cya mbere yakoze cyabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles (Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles). Yahuriye muri icyo gitaramo n’abahanzi barimo Basirwa Mirelle, Nzinga Massamba na Gaby Kamanzi. Yavuye i Burayi ataramiye mu bihugu binyuranye birimo; Ububiligi, Suwede ndetse na Finland.


Patient Bizimana yerekeje mu Bufaransa

REBA 'IJAMBO RYA NYUMA' YA PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND