RFL
Kigali

Polisi irasaba abantu kubahiriza uburenganzira bw’abana muri iyi minsi mikuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2019 15:03
0




Mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, abantu bakunze kwishimira uko basoje umwaka no gutangira undi mushya. Muri ibyo byishimo, usanga hari ababyeyi cyangwa n’abandi bantu bajyana abana kwizihiriza iminsi mikuru nko mu tubari, utubyiniro, amahoteli, resitora, ibitaramo n’ahandi hatandukanye habafasha kwishimira iyi minsi mikuru. Nyamara bijya bigaragara ko bamwe usanga birengagiza amategeko arengera umwana bakabaha ibisindisha n'ibindi biyobyabwenge.

Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda isaba buri wese yaba umubyeyi cyangwa n’undi wese ufata umwana akamujyana aho hose havuzwe haruguru ko bagomba kubikora bakurikije amategeko arengera umwana badahutaje uburenganzira bwe cyangwa ngo bamuhohotere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abantu kwirinda gushora abana mu bikorwa binyuranyije n'amategeko bitwaje iminsi mikuru.

Yagize ati: “Ntabwo ari ubwa mbere tubwiye abantu ko guha umwana ibisindisha ataruzuza imyaka y’ubukure bihanirwa n’amategeko, tukanabibutsa ko ntabwo byemewe kujyana umwana mu tubari no mu tubyiniro.”

Akomeza avuga ko Polisi itabuza ababyeyi kujyana abana mu birori, ariko basabwa kutabagendana nijoro. Ati: “Polisi ntibuza ababyeyi gusohokana n’abana babo ariko ibibutsa ko abana batagomba kurara amajoro ngo bageze mu gicuku batarataha ngo baryame, kabone n’ubwo umwana yaba ari kumwe n’ababyeyi be cyangwa n’undi wese umurera.”

Yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kwita kubana babo bakamenya aho bagiye n’uwo bajyanye n’igihe bagomba kugarukira kuko usanga muri ibi bihe by’iminsi mikuru hari abana babura cyangwa bakaba bahura n’ibibazo bitandukanye.

Ati: “Tuributsa abayeyi ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru bagomba kurushaho kwita ku bana babo kuko hari igihe usanga umwana ashukwa na bagenzi be ngo bajye mu minsi mikuru ahantu runaka bakaba baza kumusigayo kuko abantu baba ari benshi umwana akaba yabura.

Ikindi nanone umwana ashobora kugenda akabona abandi bari kurya barishimye we nta mafaranga afite akaba yahura n’umushuka akamugurira ibyo yifuza cyane cyane nk’abana b’ababakobwa nyuma akaba yanamusambanya cyangwa akamufata kungufu ugasanga atwaye inda cyangwa indwara zidakira.”

CP Kabera yibukije ababyeyi ko bakwiye kubahiriza uburenganzira bw'abana bakabashimisha mu minsi mikuru isoza umwaka banazirikana ko itangira ry’amashuri riri hafi bityo bakirinda gusesagura, hato bakazabura amafaranga n’ibikoresho bibasubiza ku mashuri.

Hategekimana Lambert, umukozi muri Komisiyo y’igihugu y’abana (NCC), ushinzwe uburenganzira bw’umwana, avuga ko ababyeyi n’undi wese ufite mu nshingano zo kurera umwana basabwa kubahiriza uburenganzira bwabo babarinda icyabahutaza, by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi mikuru bakabagenera uburyo bagomba kuyizihiza bitabangamiye uburenganzira bwabo.

Yagize ati: “Buri wese usohokanye n’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) agomba kubahiriza uburenganzira bwe, yirinda kumuha ibisindisha no kumujyana mu myidagaduro atemerewe n’ibindi byose bibangamira uburenganzira bwe."

Hategekimana yavuze ko iki ari igihe abana bari mu biruhuko bityo bashobora kugendera mu bigare bya bagenzi babo bakaba bakora ibinyuranyije n’amategeko. Aha akaba asaba abana nabo kwirinda ibigare by’ababashuka, kutagenda mu masaha ya nijoro ahubwo bagakurikiza inama nziza bahabwa n’ababarera zibategurira ejo heza habo.

Yanaboneyeho gusaba ababyeyi ko muri izi mpera z’umwaka ari n’umwanya mwiza w’ababyeyi kwicarana n’abana babo bakaganira nabo bakumva ibitekerezo byabo bityo bakabaha n’umurongo mwiza wo kuzatangira umwaka ukurikiraho.

Itegeko no 71/2018 ryo ku wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 27 igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).

Ni mu gihe ingingo ya 37 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese ufite ububasha ahabwa n’amategeko ku mwana, ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1). Iyo umwana washowe mu gusabiriza afite ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Src: RNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND