RFL
Kigali

Healing Worship Team yatanze Noheli mu gitaramo kitabiriwe n'abarimo Minisitiri Bamporiki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2019 14:00
0

Mu gihe hirya no hino ku isi bizihizaga Noheli (Ivuka rya Yesu/Yezu) kuri uyu wa Gatatu tariki 25/12/2019, itsinda Healing Worship Team ryifatanyije n'abakunzi b'indirimbo zaryo ndetse n'abakunda umuziki wa Gospel muri rusange, bafatanya kwizihiza Noheli mu gitaramo kitabiriwe cyane.



Iki gitaramo cyiswe 'Christmas Celebration Live Concert' cyabereye ku Gisozi muri Dove hotel kuva saa kumi n'imwe kugeza saa tatu z'ijoro. Healing Worship Team yari iri kumwe n'abandi baririmbyi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka; Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti na Bea & Ndutira. Abana bato bo mu Urugero nabo baririmbye muri iki gitaramo, akaba ari bo babimburiye kuri stage abandi baririmbyi.


Mu ndirimbo zabo nshya ndetse n'izindi basanganywe zikunzwe cyane, Healing Worship Team yaziririmbye benshi bararyoherwa cyane, bifasha benshi bitabiriye igitaramo kwibuka urukundo rutangaje bakunzwe n'Imana yemeye gutanga Umwana wayo w'ikinege agacunguza amaraso ye abari mu isi. Ni igitaramo kishimiwe na benshi dore ko ari nacyo cya mbere kibaye kuri Noheli kigahuriza hamwe amatsinda akomeye mu gihugu n'abahanzi bakunzwe cyane.


Minisitiri Bamporiki yitabiriye iki gitaramo

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu banyuranye barimo ab'amazina azwi nka; Hon Bamporiki, Miss Umunyana Shanitah, Bishop Dr Masengo, Pastor Christophe, Pastor Aaron Ruhimbya n'abandi. Pastor Aaron Ruhimbya umushumba wa Restoration church Kimisagara ni we wigishije ijambo ry'Imana muri iki gitaramo cyayobowe na Pastor Flory wa Zion Temple Gisozi. 

Pastor Aaron Ruhimbya yigishije ijambo ry'Imana riri muri Bibiliya mu gitabo cy'Abaheburayo 4:5. Yashimiye Healing WT yateguye igitaramo gikomeye kuri Noheli umunsi ukomeye mu buzima bw'abakristo, ati "Ni igitangaza kubona Healing itegura igitaramo ikagishyira kuri Noheli" Yavuze ko bishimishije cyane kub ahateguwe igitaramo nk'iki ku munsi isi yose yizihizaho ivuka rya Yesu.


Healing Worship Team yahaye Noheli abitabiriye iki gitaramo

Merci Habarugira umuhuzabikorwa w'iki gitaramo, yabwiye inyarwanda.com ko cyagenze neza cyane kuko cyahembuye benshi ndetse cyikitabirwa cyane by'akarusho mu bacyitabiriye hakaba harimo n'abayobozi mu nzego nkuru za Leta. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Hon Bamporiki Edouard ni we wari umushyitsi mukuru. Healing Worship Team yifuza ko iki gitaramo cyajya kiba buri mwaka. Kuri iyi nshuro ya mbere, aba baririmbyi batewe inkunga n'ibigo binyuranye birimo Konka na Mango icuruza interinet ya 4G.

Pastor Christophe Sebagabo wa Calvary Ministry yakoze agashya aririmbana na Healing WT

Diane umwe mu baririmbyi bakomeye muri Healing Worship Team

Healing WT yahembuye imitima y'abitabiriye iki gitaramo

Bahembukiye cyane muri iki gitaramo

AMAFOTO: David Birago






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND