RFL
Kigali

Jerome Boateng ashobora gufungwa azira guhohotera umugore batandukanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/12/2019 11:27
0


Urukiko rwo mu budage rwanzuye ko myugariro w’ikipe ya Bayern Munich ndetse n’ikipe y’igihugu y’ ubudage Jerome Boateng agomba gutanga ibisobanuro ku byaha ashinjwa by’ihohotera ryo mu rugo yakoreye umugore bahoze babana banafitanye abana batatu.



Urukiko rw’i Munich mu budage rwamaze kwemeza ko myugariro mpuzamahanga w’umudage ufite inkomoko muri Ghana, Jerome Boateng  agomba kujya imbere y’ubutabera akaburana ku byaha byo guhohotera umugore babanaga.

Umuvugizi w’urukiko rw’i Munich Klaus Peter,  yabwiye ikinyamakuru AFP ko ibyaha Boateng aregwa bikomeye kandi ko bihanwa n’amategeko agenga igihugu cy’ubudage, guhohotera igitsina gore mu budage ni icyaha kiremereye cyane.

Uyu musore wegukanye igikombe cy’isi mu mwaka wa 2014 ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’ubudage, akanegukana Champions league muri 2013 ari muri Bayern Munich, ashobora guhanwa bikomeye naramuka ahamwe n’ibyaha aregwa byo guhohotera umugore babyaranye abana batatu.

Boateng w’imyaka 31 y’amavuko arashinjwa gusagarira umugore bahoze babana, banakundanye imyaka 10, babyarana abana batatu, babiri muri bo akaba yarababyaye abana na Boateng.

Iperereza  kuri ibi byaha ryatangiye gukorwa mu mwaka wa 2018, mu gihe mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2019, ariho bimwe mu bimenyetso byatangiye kugezwa mu rukiko.


Jerome Boateng ashobora gufungwa nahamwa n'ibyaha ashinjwa


Boateng ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Bayern Munich








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND