Niyonsenga Jean Claude Armand utuye muri Canada yinjiye mu muziki akora injyana ya Rap akaba afite integp yo kwigaragaza cyane mu mwaka 2020.
Amrnanie ni umusore w’imyaka 23 umaze imyaka ine atuye muri
Canada ku bw’impamvu z’amasomo ya Kaminuza.
Yabwiye INYARWANDA ko yatangiye gukunda umuziki akiga mu
mashuri yisumbuye ariko abura ubushobozi
n’amasomo atari amworoheye.
Ati “Natangiye gukunda umuziki mu 2009 ariko nta bushobozi
nari mfite kandi n’ishuri ntiryabimenyereraga. Mu 2016 ngeze muri Canada
naravuze nti ‘iki ni cyo gihe mbikora nk’umwaka kubera ishuri birongera
biranga.”
Muri Kamena uyu mwaka nibwo Armanie yarangije amasomo ye ya
kaminuza ahita yiyemeza kongera gukora umuziki
abishyizeho umutima.
Kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye afata nk’aho ari iya
mbere yise “Rurarya” ivuga uburyo urupfu iyo rugiye gutwara umuntu rudatoranya
ku bana, uwize, ukize cyangwa ukennye.
Armanie avuga ko uyu mwaka wa 2020 ugiye gutangira yifuza
gukora ibihangano byiza kandi bisobanutse ku buryo uzasiga hari urwego amaze
kugeraho muri muzika.
Ati “Ndifuza gukora cyane ntahagarara kandi nkakora ibintu byiza bitari ibyinshi bidasobanutse . 2020 ni umwaka nkiri umwana numvaga usanga buri muntu yarateye imbere nannjye nishyizemo ko rero nzabigeraho n’Imana nibimfashamo.”
Armanie arashaka kwigaragaza mu muziki mu mwaka wa 2020
TANGA IGITECYEREZO